Amafoto: Amavubi U23 yakoreye imyitozo ya mbere i Yaoundé yitegura Cameroun

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Amavubi U23 yakoreye imyitozo ya mbere i Yaoundé muri Cameroun, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Omnisports Ahmadou Ahidjo, yitegura umukino wo kwishyura azahuramo na Cameroun U23 ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2027. Mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, Cameroun yatsinze u Rwanda ibitego 3-0. Ikipe izarusha indi mu mikino yombi izakomeza mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma cy’amajonjora.