Amavubi yakoze imyitozo yitegura kwakira Mali

Ibanze ·

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, aganiriza abakinnyi mu myitozo yo ku wa 15 Ugushyingo 2026, bitegura kwakira Mali

Ku Cyumweru nimugoroba, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Amavubi yakoze imyitozo yitegura kwakira Mali ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo, saa tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro, mu mukino wo mu Itsinda K wo gushaka itike ya CAN 2027. FERWAFA yatangaje ko Amavubi azakora imyitozo ya nyuma ku wa Mbere kugira ngo anoze imyiteguro y’uwo mukino. Mu mukino ubanza wabereye i Bamako, Mali yatsinze u Rwanda ibitego 3-2, ikaba ifite amanota icyenda mu gihe u Rwanda rufite atandatu.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza