Amavubi U23 yakoze imyitozo yo mu mazi kugira ngo agarure imbaraga mbere ya Sudan

Amavubi U23 yakomeje imyiteguro y’umukino wo kwishyura na Sudan U23, akora imyitozo yo kugarura imbaraga no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Uyu mukino uteganyijwe ku wa 6 Ukwakira 2026 i Juba muri Sudani y’Epfo, aho u Rwanda ruzaba rushaka gukomeza urugendo rwo gushaka itike y’irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika.