Uko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bakiriwe mu ifungurwa ry’inama ya 20 ya Francophonie

Ibanze ·

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakirwa n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, Minisitiri w’Intebe Hun Manet n’umufasha we na Louise Mushikiwabo, i Phnom Penh

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bakiriye abakuru b’ibihugu na za guverinoma barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bitabiriye Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh muri Cambodge.

Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, yakiriye abakuru b’ibihugu na za guverinoma barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, mbere y’umuhango wo gufungura Inama ya 20 ya Francophonie.

Uwo muhango wabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu nyubako mpuzamahanga ya Chroy Changvar yagenewe kwakira inama n’imurikagurisha, mu mujyi wa Phnom Penh.

Umwami Norodom Sihamoni yakiriye abo bayobozi ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, n’umufasha we, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Mu bandi bakiriwe harimo Perezida wa Sénégal, uwa Mauritanie, uwa RDC, uwa Centrafrique, uwa Togo n’uw’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe wa Arménie, Guverineri Mukuru wa Canada, ndetse na Perezida wa Laos n’uwa Comores, bombi bari kumwe n’abafasha babo.

Ni ubwa mbere Cambodge yakiriye iyi nama. Inama ya Francophonie igarutse ku mugabane wa Aziya nyuma y’imyaka igera kuri 30, kuko iheruka kuhabera mu 1997, i Hanoi muri Vietnam.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu na za guverinoma 90. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Gushora imari mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’ituze rirambye”.

Amafoto akurikira, yafashwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Cambodge (Agence Kampuchea Presse – AKP), agaragaza uko abo bayobozi bakiriwe.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza