Perezida Kagame yavuze ko Afurika ishaka uruhare rwuzuye mu bukungu bushingiye ku isanzure

Mu ijambo yavugiye i Paris, Perezida Kagame yavuze ko Afurika idashaka gukoresha ibikorwa by’isanzure gusa, ahubwo ishaka no kubigiramo uruhare nk’itanga umusanzu.
Perezida Paul Kagame yatanze ijambo mu Nama Mpuzamahanga ku Isanzure (International Space Summit) yabereye muri Grand Palais i Paris mu Bufaransa, ku wa 10 Nzeri 2026.
Muri iri jambo, yavuze ko ubukungu bushingiye ku isanzure burimo gutera imbere vuba, kandi ko Afurika ishaka kubugiramo uruhare rwuzuye, atari nk’ukoresha ibikorwa by’isanzure gusa, ahubwo nk’itanga umusanzu mu bumenyi, mu bushakashatsi no mu ifatwa ry’ibyemezo ku rwego rw’isi.
Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byanashyize aya mashusho ku rubuga rwa YouTube rwa Perezida Kagame.