Minisitiri Bizimana yashimye ubudaheranwa bwaranze Nyiranyamibwa Suzanne mu kumuherekeza

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye ubudaheranwa, ubutwari n’urukundo rw’Igihugu byaranze umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne, agaragaza ko umurage yasize uzakomeza kubera Abanyarwanda ikitegererezo.