“Njyewe na Constantine filozofi ni imwe!” - Umutoza w’Amavubi U23 nyuma yo gutsinda Sudan

Umutoza w’Amavubi U23, Eric Nshimiyimana, yavuze nyuma yo gutsinda Sudan ibitego 3-0 ko ikipe ye itararangiza akazi, anagaragaza ko filozofi ye y’imikinire ihura n’iy’Umutoza w’Amavubi makuru, Stephen Constantine. Yashimangiye ko intego ari ugukomeza kubaka ikipe ifite umurongo umwe w’imikinire no kwitegura neza umukino wo kwishyura na Sudan mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23.