AVEGA Clinic yatangaje amahugurwa ya Narrative Therapy azatangira ku wa 31 Kanama 2026

Ibanze Admin ·

AVEGA Clinic

AVEGA Clinic yatangaje amahugurwa y’umwuga kuri Narrative Therapy azabera i Remera mu Karere ka Gasabo kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026.

Amahugurwa agenewe abakora mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe barimo psychologists, counsellors, psychiatrists, psychiatric nurses, social workers, educators, peer support workers n’abandi bifuza kongera ubumenyi muri ubu buryo bwo gufasha abantu.

Azibanda ku buryo bwo gutandukanya umuntu n’ikibazo ahura na cyo, gufasha abantu kongera gusobanura inkuru y’ubuzima bwabo, kubaka icyizere no gushyira imbere imbaraga n’ubushobozi bw’umuntu.

Amahugurwa azabera imbonankubone muri AVEGA Clinic kandi afite credits 40 zemewe na Rwanda Allied Health Professionals Council.

Amafaranga yo kwitabira ni 100,000 Frw kandi kwishyura byose bigomba kuba byarangiye bitarenze ku wa 31 Kanama 2026.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza