Terra Real Estate yatangaje amahugurwa ya GIS azatangira ku wa 31 Kanama 2026

Ibanze Admin ·

Terra Real Estate

Terra Real Estate yatangaje gahunda y’amahugurwa y’umwuga muri Geographic Information Systems, GIS, izatangira ku wa 31 Kanama 2026.

Amahugurwa azamara ukwezi kumwe, amasomo akaba ateganyijwe kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbili z’umugoroba.

Abazayitabira bazahabwa ubumenyi bufatika mu gukusanya amakuru hakoreshejwe GNSS na GPS, land surveying, gukora no gucunga GIS data, spatial analysis muri QGIS, satellite imagery, Land Use/Land Cover mapping no gukora maps z’umwuga.

Gahunda yemerewe abanyeshuri ba kaminuza, abarangije amashuri, abanyamwuga n’abandi bashaka kwiga GIS, mapping, land management cyangwa surveying.

Amafaranga yose y’amahugurwa ni 120,000 Frw. Kwemeza umwanya bisaba kubanza kwishyura 20,000 Frw, ayo mafaranga akazabarwa mu 120,000 Frw y’amasomo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza