Bahati Musanga Erasto uyobora Kivu y’Amajyaruguru yapfushije se

Se wa Bahati Musanga Erasto, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23 kuri ubu yahindutse FRN, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Ukwakira 2026. Iyi nkuru yatangajwe na Visi Guverineri Willy Manzi Ngarambe.
Se wa Bahati Musanga Erasto, uzwi nka Mzee Erasto, uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bice bigenzurwa na FRN mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yitabye Imana.
Urupfu rwe rwatangajwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi Ngarambe, mu itangazo ry’akababaro yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Iri tangazo risobanura ko se wa Guverineri Bahati Musanga Erasto yitabye Imana mu ijoro ryabanjirije uyu munsi wo ku Cyumweru.
Mu magambo y’akababaro, ibiro bya Guverineri byagaragaje ko bibabajwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi, byihanganisha Guverineri Erasto, umuryango we n’abandi bose bari bafitanye isano n’uwitabye Imana.
Visi Guverineri, Willy Manzi Ngarambe, yagize ati:
“Ni mu gahinda gakomeye n’amarangamutima menshi tubamenyesha urupfu rwa se wa mugenzi wacu, Nyakubahwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Mzee Erasto, witabye Imana muri iri joro. [...] Muri ibi bihe bibabaje, twihanganishije mugenzi wacu, umuryango we wose n’abo bari bafitanye isano.”
Ibiro bya Guverineri byasabye Imana guha umuryango w’uwitabye Imana imbaraga n’ihumure byo kwihanganira urupfu rw’umubyeyi wabo.
Visi Guverineri, Willy Manzi Ngarambe, yakomeje agira ati:
“Imana Ishoborabyose ibahe imbaraga, ubutwari n’ihumure bakeneye kugira ngo babashe kwihanganira ibi bihe bikomeye. Yakire roho y’uwitabye Imana mu bwami bwayo bw’iteka kandi imuhe iruhuko ridashira.”
Bahati Musanga Erasto ni muntu ki?
Bahati Musanga Joseph, uzwi cyane nka Erasto, ni umwe mu bayobozi bo muri AFC/M23 kuri ubu yahindutse FRN, ihuriro rigenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo Umujyi wa Goma.
Muri Gashyantare 2025, yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yungirizwa na Willy Manzi Ngarambe ushinzwe ibibazo bya politiki, ubuyobozi n’amategeko, ndetse na Amani Bahati Shaddrak ushinzwe ubukungu n’iterambere.
Ubu buyobozi bukorera mu bice bigenzurwa na FRN, mu gihe Leta ya RDC ikomeje kugira ubundi buyobozi bw’iyi ntara bukorera i Beni, buyobowe na Maj Gen Évariste Somo Kakule.
Se wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Mzee Erasto Ntibaturana, bivugwa ko yazize uburwayi