Byinshi utamenye ku buzima bwa Mushikiwabo: Ibikomere bya Jenoside, umugabo we n’uko yongeye kubona imbaraga

Aimable Dusabimana ·

Byinshi utamenye ku buzima bwa Mushikiwabo: Ibikomere bya Jenoside, umugabo we n’uko yongeye kubona imbaraga

Mu buzima bwa Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), harimo ibihe byamusigiye ibikomere bikomeye, ibyamuhatiye kwiga gukomera n’ibyamwigishije guha agaciro ibihe byose anyuramo. Kuva ku kubura abantu umunani bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ku burwayi bw’umugabo we mu gihe cya COVID-19, avuga ko ibyo yanyuzemo byahinduye uburyo abona ubuzima.

Mu kiganiro ‘Attractive Africa’ cya televiziyo Africa 24, cyasohotse ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, Mushikiwabo yagarutse ku buzima bwe bwite, umuryango, amateka ye n’urugendo rwamugejeje ku buyobozi bw’umuryango mpuzamahanga.

Ni ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gaëlle Onana ku cyicaro cya OIF i Paris, aho yagaragaje uruhande rw’ubuzima bwe rudakunze kumenyekana cyane, ugereranyije n’imirimo asanzwe akora.

Jenoside yamwambuye abe, imwigisha guha agaciro ubuzima

Mu 1994, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Mushikiwabo yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yari yaragiye gukomereza amasomo mu 1986.

Muri icyo gihe, yaburiye muri Jenoside abantu umunani bo mu muryango we, ibintu avuga ko byamusigiye agahinda ku buryo ari bwo bwa mbere yamenye icyo ari cyo kwiheba bikomeye.

Yagize ati:

“Umwaka wa 1994 wari umwaka mubi cyane kuri njye, kimwe n’uko ntekereza ko wari mubi ku Banyarwanda benshi. Mu bihe byose, haba mbere ya 1994 na nyuma ya 1994, kuko twahuye n’ikintu tutigeze dutekereza.”

Yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo ubwicanyi ndengakamere ku buryo no kubona ijambo ryo kuyisobanura mu Kinyarwanda byabaye ikibazo, kuko byasabaga gutandukanya umugambi wo kurimbura abantu n’ubundi bwicanyi.

Kuba kure y’igihugu, adashoboye gutabara abe cyangwa kumenya neza uko bamerewe, byamushyize mu bihe by’ubwoba n’agahinda gakabije.

Ati:

“Umuntu ntiyamenyaga uko yitwara. Uba udashobora kugira icyo ukora, ukagira impungenge zimara amezi n’amezi. Cyari n’igihe cy’agahinda gakabije. Icyo gihe ni bwo nanjye namenye umubabaro ukomeye.”

Nyuma ya Jenoside, yavuye muri Amerika ajya muri Uganda ahasanze abo mu muryango we bari barokotse. Avuga ko urugendo yakoze icyo gihe rwari ruremereye cyane mu bitekerezo, ku buryo arwibuka nk’igihe cy’umwijima mu buzima bwe.

Ibyo byago byamusigiye isomo rikomeye ryo kudapfusha ubusa igihe umuntu afite cyo kubaho.

Yagize ati:

“Nyuma ya Jenoside no kubura abanjye, natangiye guha agaciro buri mwanya. Ni n’isomo ry’ubuzima ryo kudaha agaciro ibintu bito, kuko mpora nibwira ko hari ibibi kurushaho.”

Mu rwego rwo kubika amateka y’abo yabuze, Mushikiwabo yanditse igitabo ‘Rwanda Means the Universe,’ cyasohotse mu 2006, afatanyije n’umunyamakuru w’Umunyamerika Jack Kramer.

Avuga ko atifuzaga ko umuryango we wibukwa nk’umubare w’abantu bishwe gusa, ahubwo yashakaga ko buri wese mu bo yabuze yibukwa nk’umuntu wari ufite ubuzima, ibyo yakundaga n’amateka ye.

Yagize ati:

“Nasangaga bidahagije kuvuga ngo nabuze abantu umunani bo mu muryango wanjye. Nashakaga kuvuga kuri bo, ku buzima bwabo nk’uko nari mbazi.”

Kwandika icyo gitabo byabaye uburyo bwo guhangana n’agahinda, kuko byamufashije gusubiza mu bitekerezo ibihe byiza yagiranye n’abe no kubavugaho atarize.

Mushikiwabo yagarutse ku buzima bwe bwite, umuryango, amateka ye n’urugendo rwamugejeje ku buyobozi bw’umuryango mpuzamahanga

Yavuze ko amaherezo icyo gikorwa cyamubereye nk’ubuvuzi, kikamuha imbaraga zo gukomeza ubuzima, ndetse akumva ko yahaye icyubahiro abo yabuze.

Uburwayi bw’umugabo we bwongeye kumusaba gukomera

Nyuma y’imyaka myinshi, mu 2020, Mushikiwabo yongeye guhura n’ikindi gihe gikomeye, ubwo umugabo we yagiraga ikibazo cy’ubuzima mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Icyo gihe, Mushikiwabo yari i Paris mu Bufaransa, umugabo we ari mu Rwanda. Ingendo z’indege zari zarahagaritswe mu bihugu byinshi, bigatuma kumugeraho no kumushakira ubuvuzi biba ingorabahizi.

Avuga ko iki ari kimwe mu bihe yumvise yongera guterwa ishema n’imbaraga yagaragaje mu buzima bwe bwite.

Yagize ati:

“Nashoboye kubikemura vuba cyane, ntarira cyane kandi ntatwawe n’amarangamutima. Nari nishimye kuko numvaga akeneye ko nkomera.”

Nubwo ikirere cyari gifunze, yashakishije uburyo bwo kugera aho umugabo we yari ari, aza kumusanga i Nairobi muri Kenya, nyuma bombi basubirana i Paris.

Mushikiwabo yavuze ko icyo gihe yishimiye kuba yarabashije kwihagararaho no gufasha umugabo we mu bihe bikomeye.

Gusa, yanashimangiye ko kuba umuntu ari umuyobozi ukomeye bitavuze ko adashobora kugira ibihe by’intege nke.

Ati:

“Ntekereza ko buri muntu agira ibihe by’intege nke, ibihe byo kwitekerezaho n’iby’agahinda. Ubuzima bugizwe n’ibihe byiza n’ibihe bitari byiza. Icy’ingenzi ni ukubasha kweguka iyo waguye.”

Mushikiwabo, washakanye n’umugabo we mu 2000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umuryango wabo uba hagati ya Kigali na Paris, ariko ukamara igihe kinini i Kigali kurusha i Paris.

Nubwo yanyuze mu mateka akomeye, avuga ko yahisemo gukomeza kuba umuntu urangwa n’icyizere.

Ishimwe rye kuri Perezida Kagame yamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu

Louise Mushikiwabo yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaramuhaye amahirwe yo gukorera u Rwanda, avuga ko ari kimwe mu bintu aha agaciro gakomeye mu rugendo rwe. Ubwo yagarukaga ku buryo yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati: “Perezida w’u Rwanda yampaye amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye. Nta kintu kiruta icyo.”

Mushikiwabo yavuze ko mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari yarakoze imirimo itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD). Mu 2008 yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, naho mu Ukuboza 2009 agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, inshingano yakoze kugeza mu 2018, ubwo yatorerwaga kuyobora OIF.

Yasobanuye ko kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akajya kuyobora OIF bitamworoheye, kuko yakundaga inshingano yari afite zo gukorera igihugu cye. Yavuze ko yamaze igihe kinini abitekerezaho, kuko yumvaga kujya gukorera umuryango mpuzamahanga ari nk’aho asize u Rwanda. Gusa, ubwo yabazwaga niba hari icyo yicuza kuri icyo cyemezo, yasubije ko nta na kimwe yicuza.

Louise Mushikiwabo afite ishimwe rikomeye kuri Perezida Kagame yamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu, inshingano zaje kumugeza no ku kuyobora OIF

Icyo abakobwa bakiri bato bakwigira ku rugendo rwe

Amateka y’ubuzima bwa Mushikiwabo ajyana n’ubutumwa aha abakobwa n’abagore bifuza kugera ku myanya y’ubuyobozi, abasaba kwigirira icyizere no kwitegura gukora cyane.

Yavuze ko kwigirira icyizere ari intangiriro nziza, ariko ko ubwabyo bidahagije kugira ngo umuntu agere ku ntego yihaye.

Ati:

“Ku bakobwa bakiri bato bo mu gihugu cyanjye, abo ku mugabane wacu n’ahandi, ni ingenzi kwigirira icyizere, kwizera ubushobozi bwabo. Ariko ibyo ntibihagije. Bagomba no kwitegura gukora cyane, cyane cyane iyo uri umugore.”

Yasobanuye ko abagore bageze mu myanya y’ubuyobozi bafite n’inshingano zo gufasha abandi, binyuze mu buryo bakora akazi kabo no mu cyizere bagirirwa.

Ku bijyanye no guhuza ubuzima bw’umuryango n’inshingano z’akazi, Mushikiwabo yavuze ko umugore ashobora kugera ku byo yifuza, ariko ko bidashoboka ko byose bihabwa umwanya ungana buri gihe.

Yatanze urugero rw’inshingano ze zisaba guhora mu ngendo, rimwe na rimwe akamara iminsi mikuru ari mu kazi.

Ati:

“Ubuzima bwiza si ngombwa ko buba ubuzima bworoshye.”

Mushikiwabo, bucura mu muryango w’abana icyenda, yavuze ko akiri umwana yari umuntu utuje, udakunda kuvuga cyane. Ageze muri Amerika, yaje kwiga kuvugana icyizere no kugaragaza neza ibitekerezo bye, ibintu avuga ko byagize uruhare mu rugendo rwe mu kazi.

Yagiriye inama abakiri bato, cyane cyane abafite imyaka hagati ya 13 na 15, yo gutangira guteza imbere impano zabo no guha umwanya ibyo bakunda, nubwo baba bataramenya neza umwuga bazakora.

“Ubuzima bwiza si ngombwa ko buba ubuzima bworoshye.” - Louise Mushikiwabo

Na we avuga ko kugeza ku myaka 21 atari azi neza icyo yifuzaga kuzaba cyo.

Hanze y’inshingano z’ubuyobozi, Mushikiwabo avuga ko akunda kubyina, kuririmba, gutembera muri kamere (mu ntekerezo) no guterera imisozi. Akunda kandi guseka, kuko abona ko na byo ari uburyo bwo kuruhura ibitekerezo.

Yavuze ko mu biruhuko byo muri Kanama 2026, yatembereye mu Rwanda, mu misozi yo mu Busuwisi no ku nyanja mu Butaliyani, agaruka ku kazi yumva yongeye kugira imbaraga.

Mu kiganiro cye, hagarutsemo isomo ahuza n’ibyo yanyuzemo kuva mu 1994: nubwo umuntu atabasha guhitamo ibyago bimugeraho, ashobora kugerageza guhitamo uko akomeza kubaho nyuma yabyo.

Kuri Mushikiwabo, guha agaciro buri kanya ubaho, kwigirira icyizere, gukora cyane no kongera guhaguruka nyuma y’ibihe bikomeye ni bimwe mu byo amateka ye yamwigishije.

Amateka y’ubuzima bwa Mushikiwabo ajyana n’ubutumwa aha abakobwa n’abagore bifuza kugera ku myanya y’ubuyobozi, abasaba kwigirira icyizere no kwitegura gukora cyane

Louise Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza