Chris Brown yarezwe n’uwo babyaranye umusaba indezo y’ibihumbi $30 buri kwezi

Ibanze ·

Chris Brown yarezwe n’uwo babyaranye umusaba indezo y’ibihumbi $30 buri kwezi

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown ari mu rubanza n’umugore babyaranye witwa Diamond Brown, usaba ko amafaranga amuha buri kwezi yo kurera umukobwa wabo Lovely yava ku bihumbi 7 by’amadolari akagera nibura ku bihumbi 30.

Amakuru yatangajwe na TMZ kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, agaragaza ko Diamond Brown akomeje gusaba ko hashyirwa ahagaragara amakuru ajyanye n’umutungo n’amafaranga Chris Brown yinjiza, kugira ngo urukiko rubashe kugena indezo ijyanye n’ubushobozi bwe.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Diamond avuga ko Chris Brown afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 50 z’amadolari, ariko akaba amuha ibihumbi 7 by’amadolari buri kwezi, amafaranga abona ko ari make ugereranyije n’ubushobozi bw’uyu muhanzi.

Diamond yavuze ko yagerageje kubona amakuru y’imari ya Chris Brown mu mezi ashize ariko bikagorana. Yagejeje ubusabe ku bayobozi bashinzwe gucunga ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muhanzi, abasaba gutanga inyandiko zigaragaza uko umutungo we uhagaze, ariko ntibabyemera.

Uyu mugore avuga ko adashobora kumenya neza amafaranga Chris Brown yinjiza n’ayo ashoboye gutanga mu kurera umwana wabo, igihe amakuru y’imari ye atashyizwe ahagaragara.

Diamond w’imyaka 28 avuga ko umutungo afite ku giti cye ari muto, ndetse ko yinjiza amafaranga agera ku $1.500 buri kwezi, akavuga ko ibyo ahabwa na Chris Brown bidahagije kugira ngo yite ku mwana wabo uko abyifuza.

Mu nyandiko yari yarashyikirije urukiko mu Ukwakira 2026, Diamond yagaragaje ko hari amafaranga menshi akenera buri kwezi, arimo ayo kwishyura inzu, amashuri, ubuvuzi, imyambaro n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umwana.

Icyakora, inyandiko z’urukiko zagaragaje ko Chris Brown asanzwe yishyurira Diamond ubukode bw’inzu n’ibindi bikenerwa mu rugo, ndetse akaba yaranamuguriye imodoka.

Muri izo nyandiko, Diamond yari yaragaragaje ko amafaranga akeneye kugira ngo yishyure ibyo byose ashobora kugera ku bihumbi 45 by’amadolari buri kwezi, nubwo mu busabe bwe bwo kongererwa indezo asaba nibura ibihumbi 30.

Uru rubanza si rushya kuko rwatangiye mu 2026, ubwo Diamond yasabaga urukiko kumuha uburenganzira bw’ibanze bwo kurera Lovely, ubu ufite imyaka ine. Chris Brown we yasabye ko bombi bagira uburenganzira bwo kurera umwana wabo.

Diamond Brown yaregeye urukiko Chris Brown ko atanga indezo idahagije

Nyuma y’uko Diamond atangiye uru rugamba rw’amategeko, abandi bagore babyaranye na Chris Brown bamunenze ku mugaragaro, bavuga ko uyu muhanzi yita ku bana be kandi akabaha ibyo bakeneye.

Kugeza ubu, amafaranga Diamond asaba ntaragaragazwa nk’ayo urukiko rwategetse Chris Brown kujya atanga, kuko impande zombi zigikomeje kutumvikana ku bijyanye n’ubushobozi bwe n’indezo ikwiye guhabwa umwana.

Rurageretse hagati ya Chris Brown n’uwo babyaranye umusaba kongera indezo ikaba ibihumbi $30 buri kwezi

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza