Gen. Muhoozi yashyize mu majwi RNC ya Kayumba Nyamwasa mu iyicwa rya Sgt Robert muri Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko akeka bamwe mu bagize umutwe wa Rwanda National Congress (RNC), uyobowe na Kayumba Nyamwasa, mu iyicwa rya Robert Kabera, wamenyekanye nka Sgt Robert, wahoze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), uherutse gusangwa muri Uganda yishwe aciwe umutwe.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo, ariko ko ibiro bye bitari byarigeze bimenyeshwa iby’uwo wahoze ari umusirikare w’u Rwanda.
Yagize ati:
“Numvise ko hari uwahoze ari umusirikare wa RDF uherutse kwicirwa muri iki gihugu. Mbere na mbere, ibiro byanjye ntibyigeze bimenyeshwa iby’uwo mugabo.”
Yakomeje agira ati:
“Ndakeka cyane ko bamwe mu bagize RNC ya Kayumba ari bo babigizemo uruhare. Ese baba bari kwihorera ku ifatwa rya Kandiho? Tuzagera ku kuri.”
Muhoozi ntiyagaragaje ibimenyetso bihuza RNC n’ubu bwicanyi, ariko amagambo ye yongeye kugarura ikibazo cy’ibikorwa by’uyu mutwe muri Uganda, yari yarigeze no kuburira ko bishobora guhungabanya umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Ku wa 19 Gashyantare 2022, ubwo u Rwanda na Uganda byari mu rugendo rwo kuzahura umubano, Gen. Muhoozi yaburiye Kayumba Nyamwasa n’abagize RNC kwirinda gukoresha ubutaka bwa Uganda mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.
Icyo gihe yavuze ko ibikorwa yise iby’ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda byari hafi gutuma ibihugu byombi bishora mu ntambara, anashimangira ko abari babifitemo uruhare bazamenyekana.
RNC yashinzwe mu 2010 na Kayumba Nyamwasa afatanyije n’abandi bahoze mu nzego nkuru z’u Rwanda. U Rwanda rwayishinje ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo mu 2020 na yo yagaragaje ko umutwe wa P5 wari ishami ryitwaje intwaro rya RNC, ryakoreraga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 2 Mata 2022, Gen. Muhoozi yongeye kuburira Kayumba Nyamwasa, avuga ko RNC idafite umwanya muri Uganda, nyuma y’uko Robert Mukombozi, wari umwe mu bayoboke b’uyu mutwe, asubijwe muri Australia avuye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe.
Mu butumwa bwe bushya, Muhoozi yanibajije niba urupfu rwa Sgt Robert rushobora kuba ari ukwihorera ku ifatwa rya Maj. Gen. Abel Kandiho, wahoze ayobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).
Kandiho yatawe muri yombi muri Nzeri 2026, hamwe na Brig. Gen. Charles Bakahumura, na we wahoze ayobora urwo rwego, mu iperereza ryavuzweho gukusanya no gutanga amakuru y’ubutasi atari yo ndetse n’ibikorwa bikekwa guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mu gihe yayoboraga CMI kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2022, Maj. Gen. Abel Kandiho yashyizwe mu majwi kenshi n’u Rwanda kubera ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda babaga muri Uganda, kubata muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubafungira ahantu hatazwi no kubakorera iyicarubozo.
Mu 2019, u Rwanda rwashinje urwego yari ayoboye gufunga no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda barenga 100, bamwe bagashinjwa kuba intasi z’u Rwanda nta bimenyetso bifatika bigaragajwe. Yanashinjwe gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu bikorwa byari byarakomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byashinjwaga Kandiho byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimufatira ibihano ku wa 7 Ukuboza 2021. Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko abakozi ba CMI bayoboraga bafataga abantu bashingiye ku bwenegihugu bwabo cyangwa ibitekerezo bya politiki, bakabafungira ahantu hatazwi, bagakubitwa bikabije, bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bamwe bagahohoterwa hakoreshejwe amashanyarazi.
Amerika yavuze ko hari n’ibikorwa byo kubaza imfungwa Kandiho ubwe yagizemo uruhare. Yakuwe ku buyobozi bwa CMI muri Mutarama 2022, mu gihe u Rwanda na Uganda byari bitangiye urugendo rwo kuzahura umubano wari umaze imyaka warazambye.
Gen. Muhoozi yavuze ko akeka RNC ya Kayumba Nyamwasa mu iyicwa rya Sgt Robert muri Uganda
Sgt Robert Kabera, wari ufite imyaka 50, yasanzwe yapfuye ku wa 17 Ukwakira 2026 mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kamengo, mu Karere ka Mpigi muri Uganda, hafi y’ahantu yubakaga inzu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yemeje ko umurambo we wabonetse udafite umutwe, avuga ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije kumenya abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza ko Kabera yari yavuye i Kampala ku wa 16 Ukwakira 2026, yerekeza i Luwala, ari kumwe n’umumotari wari usanzwe umutwara. Bukeye bwaho ni bwo umurambo we wabonetse.
Kabera yavuye mu Rwanda mu Ugushyingo 2020, nyuma aza gutura muri Uganda, aho yakomeje ibikorwa bye byo gutangaza ibitekerezo kuri YouTube.
Ku wa 18 Ukwakira 2026, mbere y’uko Muhoozi ashyira RNC mu majwi, uyu mutwe wandikiye Perezida Yoweri Museveni umusaba gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Kabera. Muri iyo baruwa, RNC yavuze ko Kabera atari umunyamuryango wayo.
Kugeza ubu, amakuru yatangajwe na Polisi ya Uganda ntiyemeza uwagize uruhare mu iyicwa rya Sgt Robert cyangwa impamvu yaryo. Muhoozi yashimangiye ko ukuri ku byabaye kuzamenyekana.
“Sgt Robert” yishwe aciwe umutwe muri Uganda.