Hakim Hamis w’Amavubi na Walda Mahoro bakoze ubukwe

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Hakim Hamis na Walda Mahoro ku munsi w’ubukwe bwabo

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Hakim Hamis, yakoze ubukwe n’umukunzi we Walda Mahoro, nyuma y’igihe aba bombi bagaragaza urukundo bafitanye ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi basangije ababakurikirana kuri Instagram amafoto y’ubukwe bwabo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, baherekezanya ubutumwa bugaragaza ibyishimo byo gutangira ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore.

Mu butumwa bahuriyeho, banditse bati: “Mr & Mrs Hamiss Forever looks good on us. Two hearts, one promise”, bishatse kuvuga ko bishimiye kuba umugabo n’umugore ubuziraherezo, bahujwe n’urukundo n’isezerano rimwe.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryifurije aba bombi urugo ruhire, ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo.

FERWAFA yagize iti: “Turashimira umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Mavubi, Hakim Hamis, n’umugore we Walda Mahoro ku bw’ubukwe bwabo. Tubifurije urukundo n’ibyishimo mu buzima bwabo bwose.”

Ku wa 9 Ukwakira 2026, Walda yari yaragaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa indabo n’uwari umukunzi we, Hakim Hamis, wari wanamwandikiye amagambo y’urukundo.

Icyo gihe, Walda yanditse kuri Instagram ko Hakim yari agiye kuba umugabo we, amushimira urukundo amugaragariza ndetse n’impano yamuhaye.

Yagize ati: “Vuba aha azaba umugabo wanjye. Yanyoherereje indabo nziza n’ikarita yanditseho amagambo meza cyane.”

Yakomeje amwifuriza umugisha w’Imana, kurama no gukomeza gutera imbere mu kazi ke no mu buzima busanzwe.

Hakim na we yasubije ubwo butumwa amubwira ko amukunda cyane.

Ubukwe bw’aba bombi bwashimishije benshi mu babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, babifuriza urugo rwiza n’umugisha mu buzima bwabo bushya.

Hakim Hamis ari mu bakinnyi b’Amavubi akomeje imyiteguro y’imikino ibiri azahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Umukino ubanza uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026 i Bamako, naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Hakim Hamis na Walda Mahoro ku munsi w’ubukwe bwabo

Hakim Hamis ashyira umukono ku nyandiko, Walda Mahoro amuri iruhande

Walda Mahoro na we ashyira umukono ku nyandiko

Hakim Hamis na Walda Mahoro bishimiye gutangira ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore

Hakim Hamis ashyikiriza Walda Mahoro indabo

Hakim Hamis asoma umugore we, Walda Mahoro

“Two hearts, one promise”, ubutumwa Hakim Hamis na Walda Mahoro baherekesheje amafoto y’ubukwe bwabo

Walda Mahoro mu ikanzu y’ubukwe

Hakim Hamis, umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Mavubi

FERWAFA yifurije Hakim Hamis na Walda Mahoro urugo ruhire

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza