Joe Biden yavuze ko kanseri arwaye ikomeje kumugabanyiriza imbaraga

Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko indwara ya kanseri arwaye ikomeje kumugabanyiriza imbaraga, ku buryo atazabasha kwitabira ibiganiro byinshi yari yateganyije mu rwego rwo kumenyekanisha igitabo cye gishya.
Biden w’imyaka 83 yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, avuga ko nubwo hari iminsi atamererwa neza, abaganga bamukurikirana bafite icyizere bitewe n’uburyo umubiri we witabira imiti ahabwa.
Yagize ati: “Mu gihe nandikaga iki gitabo, nasanganywe kanseri, indwara Abanyamerika babarirwa muri za miliyoni ndetse n’imiryango yabo bazi neza. Abaganga banjye bakomeje guterwa icyizere n’uburyo nitabira imiti.”
Yakomeje agira ati: “Hari iminsi mba merewe neza kurusha indi. Iyi ndwara ntiyampagaritse, ariko hari igihe intindiza. Ikibabaje ni uko ntazashobora kugirana n’abantu ibiganiro byinshi ku gitabo cyanjye nk’uko nabyifuzaga. Gusa nizeye ko ibikubiye muri icyo gitabo bizivugira.”
Biden yashimiye abantu bakomeje kumusengera no kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira, avuga ko byamufashije cyane we, umugore we Jill Biden ndetse n’umuryango wabo.
Muri Gicurasi 2025 ni bwo byatangajwe ko Biden yasanganywe kanseri ya prostate yari imaze gukwirakwira no mu magufwa.
Mu Ukwakira 2025, yarangije icyiciro cy’ubuvuzi bukoresha imirasire. Muri Nzeri 2026, yatangaje ko ubwo buvuzi bwatanze umusaruro wari witezwe, anashishikariza abagabo kwisuzumisha kanseri ya prostate hakiri kare.
Muri Kanama 2026, umuhungu we Hunter Biden na we yari yatangaje ko uburwayi bwa se bumutera ububabare bukomeye, ndetse bukamugora mu bikorwa bimwe na bimwe bya buri munsi.
Ubu butumwa buje mu gihe Biden yitegura gusohora igitabo cye yise Promise Me, America, kizashyirwa ku isoko ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Iki gitabo kigaruka ku myaka ine yamaze ayobora Amerika, ibibazo yahuye na byo, ibyemezo yafashe n’impamvu yabifashe. Kigaruka kandi ku ruhare rwa Amerika ku rwego mpuzamahanga, indangagaciro z’Abanyamerika n’icyizere afitiye demokarasi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Biden yagarutse ku nama yigeze kugirwa na se, avuga ko ikomeje kumufasha kudacika intege mu bibazo ahura na byo.
Yagize ati: “Nzakomeza gukurikiza ibyo data yambwiye kera ati: ‘Mwana wanjye, igihe uguye, ujye uhaguruka.’ Ni isomo ryiza kuri njye ndetse no kuri Amerika.”
Biden yabaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2021 kugeza mu 2025. Azuzuza imyaka 84 ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Igitabo cya Biden yise “Promise Me, America,” biteganyijwe ko kizasohoka ku itariki 17 Ugushyingo 2026