Miss Mutesi Jolly yasoje amasomo ya Kaminuza ya London School of Economics

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yatangaje ko yasoje amasomo y’ibyumweru umunani muri London School of Economics and Political Science (LSE), ishuri rikuru ryo mu Bwongereza, aho yize ibijyanye n’ubucuruzi, ububanyi n’amahanga ndetse na politiki y’ubukungu.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, Jolly yasangije abamukurikira icyemezo cy’uko yasoje aya masomo yatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2026.
Ni amasomo azwi nka Business, International Relations and the Political Economy, agamije gufasha abayiga gusobanukirwa isano iri hagati y’ubucuruzi, ububanyi n’amahanga n’imikorere y’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa yaherekeje iki cyemezo, Jolly yagaragaje ko yishimiye intambwe ateye mu kwagura ubumenyi bwe.
Yagize ati:
“Umunyabwenge yigeze kuvuga ati ‘Ntugashore imari gusa mu kwishimisha, ahubwo shora mu kubaka urufatiro ruzagufasha kwishima.’ Ndashimira London School of Economics ku bwo kumpa aya mahirwe. Urugendo ruratangiye!”
Aya masomo Jolly yasoje ari muri gahunda ya LSE igenewe cyane cyane abayobozi b’ibigo, abashoramari, abacuruzi, abajyanama n’abandi bifuza kongera ubumenyi mu bijyanye n’imiterere y’ubukungu n’imibanire y’ibihugu.
Abayiga basesengura uburyo impinduka za politiki, amakimbirane mpuzamahanga, iterambere ry’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ubukungu bigira ingaruka ku bucuruzi no ku byemezo by’ishoramari.
Nk’uko LSE ibisobanura ku rubuga rwayo, aya masomo amara ibyumweru umunani, abayitabira bakaba basabwa kuyagenera hagati y’amasaha arindwi n’icumi buri cyumweru.
Ni gahunda itangirwa kuri internet, umuntu akayikurikira aho ari hose ku isi, akabona icyemezo cy’uko yayirangije neza igihe yujuje ibisabwa. Iki cyemezo gitandukanye n’impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.
Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda, akaba yarakomeje kugira ibikorwa bitandukanye mu bucuruzi, mu guteza imbere urubyiruko no mu buzima rusange.
Kuba yongeye kwihugura mu bijyanye n’ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga biri mu rugendo rwe rwo kongera ubumenyi, nyuma y’imyaka icumi yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.