“Kubana nawe ni umugisha” – Umugore wa Meddy yamushimiye urukundo amukunda

Olga Patience Muco ·

“Kubana nawe ni umugisha” – Umugore wa Meddy yamushimiye urukundo amukunda

Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy, yamugaragarije urukundo mu butumwa yasangije abamukurikira, amushimira uko amuba hafi mu bihe bikomeye ndetse n’ibyishimo amuha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri ubu butumwa, Mimi yagarutse ku mwaka wa 2026 uri kugana ku musozo, ashimira Imana ineza yabagaragarije mu bihe byiza no mu bikomeye, anashimira umugabo we urukundo amukunda n’uburyo akomeza kumuba hafi.

Yagize ati

“Mu gihe umwaka uri kugana ku musozo, ndashimira Imana kubera ko yakomeje kuba indahemuka. Mu bigeragezo byose twanyuzemo, yakomeje kutubera imbaraga.”

Yongeyeho ati:

“Ndashimira by’umwihariko umugabo wanjye, uwo ndi kumwe na we nkumva mfite umutekano, untera imbaraga kandi utuma iminsi igoye irushaho koroha. Ndashimira uko anyibutsa ibintu bifite agaciro nyakuri mu gihe ibibazo by’ubuzima biba bisa n’ibindenze. Mukundwa wanjye, urakoze kuntega amatwi, kunkunda no mu minsi igoye no kumpa impamvu nyinshi zo kumwenyura. Gusangira nawe ubuzima ni umugisha ukomeye.”

Ni ubutumwa bwibanze ku gushimira Imana, aho Mimi avuga ko yagiye ikomeza kubanyuza mu bihe byose, byaba ibyiza n’ibigoye, bakabasha kubinyuramo bemye.

Ati:

“Ndashimira Imana ku byiza, ku bihe bigoye ndetse no ku buntu bwayo bwaduhaye imbaraga zo kubinyuramo byose tugatsinda. Nimucyo dusoze umwaka dushikamye, tuzirikana ineza y’Imana, maze twinjire mu 2027 dufite imitima yuzuye amashimwe n’ubuntu burushijeho kuba bwinshi.”

Muri aya magambo, Mimi yagaragaje ko umugabo we amubera umuntu w’ingenzi, cyane cyane mu bihe ahura n’ibibazo, aho amutega amatwi, akamutera imbaraga kandi akamufasha gukomeza kugira ibyishimo.

Yagaragaje kandi ko nubwo mu buzima habamo ibihe byiza n’ibigoye, byose abibonamo impamvu yo gushimira Imana, kuko yemera ko ubuntu bwayo ari bwo bwabafashije kubinyuramo.

Meddy, amazina ye nyakuri akaba Ngabo Médard Jobert, na Mimi Mehfira bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba bombi bafitanye abana babiri, umukobwa witwa Myla n’umuhungu witwa Zayn, wavutse muri Mata 2025.

Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy, yamugaragarije urukundo mu butumwa yasangije abamukurikira, amushimira uko amuba hafi

Mu butumwa bwe, Mimi yatangiye ashimira Imana ku buryo yakomeje kubarinda no kubashyigikira mu bihe bitandukanye banyuzemo mu mwaka wa 2026

Aba bombi bafitanye abana babiri, umukobwa witwa Myla n’umuhungu witwa Zayn, wavutse muri Mata 2025

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza