Mbappé yasabye imbabazi Abashinwa nyuma y’amagambo yavuze kuri Mao Zedong

Rutahizamu wa Real Madrid akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yasabye imbabazi Abashinwa nyuma y’amagambo yavuzweho gufata nabi Mao Zedong, wahoze ayobora icyo gihugu, bikamuviramo gutakaza amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bitatu bikomeye byo mu Bushinwa.
Izi mpaka zatangiye nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Mbappé mu kiganiro cyateguraga ikiganiro cyitwa The Bridge, aho yabajijwe ifoto ye yahinduwe mu buryo bw’urwenya (meme) yamushimishije kurusha izindi.
Mbappé yavuze ko ari ifoto umuntu yafashe akayihuza n’iy’undi muntu, ati: “Ndatekereza ko yari umunyagitugu wo mu Bushinwa.”
Nubwo atigeze avuga Mao Zedong mu izina, ifoto yerekanwe muri ayo mashusho yagaragazaga isura ya Mbappé yashyizwe ku mubiri w’uwo muyobozi wahoze ayobora u Bushinwa. Icyakora, ibiro ntaramakuru Reuters na AFP byatangaje ko bitari byabashije kugenzura niba ayo mashusho ari ay’umwimerere.
Amagambo ye yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, by’umwihariko Weibo, aho bamwe mu bafana b’umupira w’amaguru bayamaganye ndetse bagasaba ko ibigo byamukoresha mu kwamamaza byahagarika gukorana na we.
Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, Mbappé yasohoye ubutumwa bwo gusaba imbabazi, yemera ko amagambo ye atari akwiriye.
Yagize ati: “Mu kiganiro giherutse, nagize icyo mvuga ku ifoto yanjye. Amagambo nakoresheje ntiyari akwiriye, kandi ubu ndumva ko yababaje abantu benshi mu Bushinwa ndetse n’Abashinwa baba hirya no hino ku Isi.”
Yakomeje ati: “Ndasaba imbabazi abantu bose bababajwe n’amagambo yanjye. Ntabwo ari byo nari ngamije. Nubaha cyane Abashinwa n’amateka yabo, kandi mbikuye ku mutima ndabasaba imbabazi.”
Nubwo yasabye imbabazi, ibigo bitatu bikomeye byo mu Bushinwa, birimo Dongpeng Beverage ikora ibinyobwa, Mengniu ikora ibikomoka ku mata na Milkground ikora foromaje, byatangaje ko bihagaritse amasezerano y’ubufatanye byari bifitanye na Mbappé.
Dongpeng Beverage, yari isanzwe ikoresha isura ye mu kwamamaza ibinyobwa byayo, yatangaje ko itihanganira ibikorwa cyangwa amagambo yababaza abaturage b’u Bushinwa.
Ikigo Mengniu na cyo cyatangaje ko gihagaritse ubufatanye bwose na Mbappé, gishimangira ko kitakwemera amagambo cyangwa ibikorwa bibangamira icyubahiro cy’Abashinwa.
Izi ngaruka ntizagarukiye ku masezerano y’ubucuruzi gusa, kuko China Media Group, ikigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Bushinwa, cyatangaje ko cyahagaritse kwerekana imikino ya shampiyona ya Espagne, LaLiga, n’indi mikino irimo Mbappé, ndetse gikuraho amatangazo yamamazaga uwo mukinnyi.
Ubuyobozi bwa LaLiga na bwo bwatangaje ko bubabajwe n’uko amagambo ya Mbappé yakiriwe mu Bushinwa, busobanura ko yari ibitekerezo bye bwite bitahagarariye iyo shampiyona.
Mao Zedong ni umwe mu bantu bakomeye mu mateka y’u Bushinwa, wayoboye impinduramatwara yagejeje Ishyaka ry’Abakomunisiti ku butegetsi, akanashingira Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu 1949.
Yayoboye icyo gihugu kugeza apfuye mu 1976. Nubwo agifatwa nk’intwari n’Abashinwa benshi, ubutegetsi bwe bwagiye bunengwa kubera politiki zateje ubukene, inzara n’urupfu rw’abantu babarirwa muri za miliyoni.
Mu Bushinwa, amagambo afatwa nk’asesereza Mao Zedong akenshi ateza impaka zikomeye kubera umwanya afite mu mateka n’imyumvire ya politiki y’icyo gihugu.
Mbappé yasabye imbabazi Abashinwa nyuma y’amagambo yavuze kuri Mao Zedong