Minisitiri Utumatwishima yavuze uko yashatse kwiyamamaza mu Nama Njyanama bikarangira akuyemo kandidatire ye

Dr. Abdallah Utumatwishima yasangije urubyiruko isomo yakuye mu rugendo rwe rwo gushaka kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze, agaragaza ko kuyobora abaturage bisaba kubanza kumva ibyo bakeneye aho kwibanda ku bitekerezo umuntu yizaniye.
Mu butumwa yashyize kuri Substack ku wa 30 Ukwakira 2026, yagarutse ku gihe yari akiri umuganga mu Bitaro bya Ruhengeri, amaze gutangira kubaga indwara zikomeye zirimo umwingo n’indwara zo mu nda. Yavuze ko yahoraga ahangayikishwa n’abarwayi bo mu duce twa Cyuve, Gasiza na Gahunga, bamwe bakaba barageraga kwa muganga barwaye indwara zifitanye isano n’amazi n’ibinyobwa byanduye, abandi badafite ubwisungane mu kwivuza.
Ibyo byatumye yiyamamariza kujya mu Nama Njyanama ahagarariye Umurenge wa Muhoza, agamije gufasha mu gukemura ibibazo bya Mutuelle de Santé n’umwanda. Icyakora, mu gihe cyo kwiyamamaza, yaje kubona ko abaturage bashyiraga imbere ibindi bibazo birimo iterambere, ubuhinzi, ifumbire n’imiyoborere myiza.
Yasobanuye ko hari umuntu wamubwiye ati:
“Mbere y’uko barwara hari ibindi bakeneye, by’ubukungu n’iterambere, bakayoborwa neza, bagakemurirwa ibibazo, amashuri n’ubuzima bw’abana babo.”
Ku munsi wa nyuma w’iyamamaza, yahisemo gukuramo kandidatire kubera gutinya gutsindwa. Yagize ati:
“Gutsindwa uri muto ni byiza, iyo utabipfushije ubusa bihinduka umusingi wo kwiga neza ibyatumye utsindwa.”
Nyuma yaho, yinjiye mu nzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, aho avuga ko yungukiye ubunararibonye mu gukorera abaturage.
Yashishikarije abiyamamaza kwisuzuma no kumenya ibibazo bashaka gukemura, abasaba gukorana n’abaturage, kubatega amatwi no kutishyira hejuru. Yasoje agira ati:
“Ntimuzamere nkanjye. Good luck.”
Dr. Abdallah Utumatwishima yasangije urubyiruko uko yashatse kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ariko akaza kwisubiraho