Nate Ament yagaragaje urukundo akunda Jazzy Davidson ku munsi w’isabukuru ye

Umunyamerika ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, ukinira Milwaukee Bucks muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), yagaragaje urukundo akunda umukinnyi wa basketball Jazzy Davidson, amwifuriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 20 yujuje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026.
Abinyujije kuri Instagram, Ament yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Davidson, ayaherekeza amagambo agaragaza urukundo amukunda.
Yagize ati: “Isabukuru nziza ku mukunzi mwiza kurusha abandi bose ku isi. Nzahora ngukunda.”
Jazzy Davidson na we yamusubije mu magambo magufi agira ati: “Ndagukunda”, aherekejwe n’udushushanyo tw’imitima.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bakundana, aho umubano wabo watangiye kuvugwa cyane muri Werurwe 2026, ubwo Davidson yagaragaraga yambaye umwambaro wa Ament mu mukino wa Basketball ya Kaminuza ya Tennessee.
Jazzy Davidson, wavukiye muri Leta ya Oregon ku wa 6 Ugushyingo 2006, akinira ikipe ya USC Trojans mu mikino ya basketball y’abagore muri za kaminuza zo muri Amerika.
Nate Ament, ufite nyina w’Umunyarwandakazi witwa Godelive Mukankuranga na se w’Umunyamerika witwa Albert Ament, yatoranyijwe muri NBA Draft ya 2026 ku mwanya wa 13, aza kwerekeza muri Milwaukee Bucks.
Uyu mukinnyi asanzwe kandi ari ambasaderi wa Visit Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri basketball.