Papa Leo XIV yabazwe igihaha nyuma yo gusangwamo kanseri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, w’imyaka 71, yabazwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu bitaro bya Agostino Gemelli biri i Roma mu Butaliyani, aho abaganga bamukuyeho igice cy’igihaha nyuma yo gusangwamo kanseri.
Ibi byabaye nyuma yo gusangwamo akabyimba mu gihaha. Ibizamini byakozwe mu gihe cyo kubagwa byemeje ko arwaye kanseri y’ibihaha, bituma abaganga bamukuraho igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo.
Ibiro Ntaramakuru Associated Press (AP) byatangaje ko ibizamini byakozwe mu gihe cyo kubagwa byemeje ko Papa Leo XIV arwaye ubwoko bwa kanseri y’ibihaha buzwi nka ‘adenocarcinoma.’
Abaganga bakuyeho igice cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo, mu gikorwa cyamaze hafi iminota 90, ariko akaba yaramaze amasaha agera kuri atatu mu cyumba cyo kubagiramo.
Vatican yatangaje ko kubagwa kwe byagenze neza, nta ngorane zabayeho, ndetse Papa akaba yasubijwe mu cyumba arwariyemo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.
Akabyimba kagaragaye mu bipimo bisanzwe
Ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yari yatangarije abakirisitu bari bateraniye mu mbuga ya Mutagatifu Petero ko abaganga bavumbuye akabyimba gato mu gihaha cye, mu gihe yakorerwaga ibizamini bisanzwe by’ubuzima.
Icyo gihe yasobanuye ko kari kagaragaye hakiri kare kandi kari ahantu hamwe, ari na yo mpamvu abaganga bamugiriye inama yo kubagwa bwangu kugira ngo gakurwemo.
Yashimiye abakirisitu bamugaragarije urukundo, abasaba gukomeza kumusabira mu gihe yari agiye kwitabwaho n’abaganga.
Papa Leo XIV yabazwe igihaha nyuma yo gusangwamo kanseri
Igikorwa cyo kumubaga cyayobowe na Prof. Stefano Margaritora, uyobora ishami rishinzwe kubaga ibice byo mu gituza mu bitaro bya Gemelli.
Nyuma yo kubagwa, Vatican yasobanuye ko abaganga bakuyeho igice cy’igihaha cyari kirimo kanseri. Icyakora, nta gahunda ihamye y’ubundi buvuzi, burimo n’ubwo gukoresha imiti ya kanseri, yigeze itangazwa.
Gahunda ze zasubitswe
Biteganyijwe ko Papa Leo XIV azamara hafi icyumweru mu bitaro, aho abaganga bazakomeza gukurikirana uko ubuzima bwe bugenda bumera.
Vatican yasubitse gahunda ze zose zo kwakira abantu no kwitabira ibikorwa rusange kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, kugira ngo ahabwe umwanya uhagije wo kuruhuka no koroherwa.
Hari kandi urugendo yari yateganyije gukorera muri Uruguay, Argentina na Peru, kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, ariko ntiharamenyekana niba uko azaba amerewe bizamwemerera kurukora nk’uko byari biteganyijwe.
Papa Leo XIV, wavukiye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1955, yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2025, asimbuye Papa Francis witabye Imana muri Mata uwo mwaka.
Ubusanzwe azwiho gukunda siporo, by’umwihariko ‘tennis’ no koga, ndetse mbere y’iki kibazo nta burwayi bukomeye bwe bwigeze butangazwa.
Yashimiye abakirisitu bamugaragarije urukundo, abasaba gukomeza kumusabira mu gihe yari agiye kwitabwaho n’abaganga