“Sinabonye ubutabera nari nkwiriye” – Shaddyboo yongeye gushinja Yugi Umukaraza kumufata ku ngufu

Ibanze ·

“Sinabonye ubutabera nari nkwiriye” – Shaddyboo yongeye gushinja Yugi Umukaraza kumufata ku ngufu

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yongeye gushinja umuhanzi Yugi Umukaraza kumufata ku ngufu, avuga ko atabonye ubutabera yari akwiriye, nubwo urukiko rwari rwarasanze nta bimenyetso bifatika bihagije byatuma Yugi akomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha.

Ni ubutumwa Shaddyboo yanyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho ebyiri mu nyandiko ziherekeje amashusho atatu yashyize hejuru ya konti ye zigaruka ku mubano we na Yugi Umukaraza n’ibyo amushinja.

Bumwe muri ubwo butumwa, Shaddyboo yavuze ko yafashe icyemezo cyo kongera kuvuga ibyamubayeho kugira ngo abantu bamenye ukuri kwe, ashimangira ko atagishaka gukomeza guceceka kubera gutinya uko abandi babyakira.

Yagize ati:

“Sinigeze mbona ubutabera nari nkwiriye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye kurekura ubu bubabare no gukomeza ubuzima bwanjye. Yamfashe ku ngufu. Narabivuze, ariko mwarabyirengagije.”

Yakomeje avuga ko abantu bashaka kumenya byinshi ku mubano we na Yugi Umukaraza bakwiye kubaza ababazi bombi, by’umwihariko abo bajyaga basangira ibihe byo kwidagadura.

Shaddyboo yasobanuye ko mbere y’ibyo ashinja Yugi yari asanzwe amufasha mu rugendo rwo kwinjira mu muziki, ndetse ko yagize uruhare mu kumufasha gushyira hanze indirimbo.

Yashimiye umuraperi Ish Kevin, avuga ko yamufashije muri icyo gikorwa, ariko agaragaza ko yababajwe na Yugi Umukaraza nyuma y’ubufasha yamuhaye.

Yongeye kandi guhakana ko yaba yarigeze kugirana umubano w’urukundo n’uyu muhanzi, avuga ko yamubonaga nk’umuntu ukiri muto cyane kuri we, haba mu myaka no mu mitekerereze.

Yagize ati:

“Uyu musore yari akiri umwana kuri njye. Sinashoboraga na rimwe kwiyumvisha ko twakundana. Yari akiri muto cyane mu mitekerereze no mu marangamutima.”

Mu bundi butumwa bwaherekeje amashusho, Shaddyboo yakoresheje amagambo arimo kunenga no kubaza ibibazo Yugi Umukaraza, agaruka ku bivugwa ku mubano wabo no ku kuba yaba yarashatse kumwangiriza mu mwuga akora.

Yabajije niba koko barigeze gukundana, niba hari uruhare yagize mu kumwangiriza akazi ndetse n’icyaba cyarabaye hagati yabo, agaragaza ko ashaka ko ukuri kwe kujya ahagaragara.

Shaddyboo yavuze ko yanyuze mu bibazo bitandukanye mu buzima bwe, ariko ko ibyo yahuriyemo na Yugi Umukaraza byamusigiye igikomere gikomeye.

Uyu mugore akomeza avuga ko atagishaka guceceka kugira ngo abandi bumve bamerewe neza, ahubwo ko akeneye kumvwa no gukira ibikomere.

Mu mashusho ya gatatu yasohoye, Shaddyboo yayaherekeresheje ijambo “Hope”, risobanura icyizere, riherekejwe n’ibimenyetso birimo buji n’imitima y’amabara y’icyatsi n’umweru.

Shaddyboo yongeye gushinja Yugi Umukaraza kumufata ku ngufu

Ibi bibaye nyuma y’amezi ane Shaddyboo atanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ashinja Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 29 Kamena, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku wa 23 Nyakanga 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Yugi Umukaraza, rugaragaza ko nta mpamvu zikomeye zashingirwaho mu gukomeza kumukurikiranaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kubera ko nta bimenyetso bifatika bihagije byari byagaragajwe.

Icyakora, urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, maze rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Icyo cyemezo cyasobanuraga ko ifungwa rye ry’agateganyo ryari rishingiye ku cyaha kijyanye n’ibiyobyabwenge, aho kuba ku cyaha cyo gusambanya ku gahato yashinjwaga na Shaddyboo.

Yugi Umukaraza n’abamwunganira mu mategeko bajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko mu mwanzuro wasomwe ku wa 18 Kanama 2026, urwo rukiko rutesha agaciro ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ku wa 3 Nzeri 2026, Yugi Umukaraza yararekuwe, ava mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, nyuma y’amezi arenga abiri yari amazeyo.

Amakuru yatangajwe icyo gihe agaragaza ko uyu muhanzi yari yasabye kumvikana n’Ubushinjacyaha ku kibazo cy’ibiyobyabwenge cyari gisigaye muri dosiye ye, akiyemeza kwisubiraho, ari na byo byatumye hafatwa icyemezo cyo kumurekura.

Ubutumwa Shaddyboo yanyujije kuri Instagram ku wa 25 Ukwakira 2026, avuga ko atigeze abona ubutabera yari akwiriye

Mu bundi butumwa, Shaddyboo yabajije Yugi Umukaraza ibibazo ku mubano wabo

Amashusho ya gatatu Shaddyboo yayaherekeresheje ijambo “Hope”

Yugi Umukaraza, umuhanzi Shaddyboo ashinja kumufata ku ngufu

Yugi Umukaraza yarekuwe ku wa 3 Nzeri 2026, nyuma y’amezi arenga abiri afunzwe

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza