Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro

Umuhanzi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, wagarutswemo ku buzima bwe, urukundo yakundaga Igihugu n’uruhare yagize mu kubungabunga umuco nyarwanda.
Abagize umuryango we, inshuti, abahanzi, abayobozi ku rwego rw’Igihugu n’abandi bamumenye bagarutse ku bikorwa byamuranze, by’umwihariko uburyo yakoresheje impano ye mu gusigasira amateka y’u Rwanda no guhumuriza Abanyarwanda.
Uhagarariye umuryango wa Nyiranyamibwa yavuze ko yari umuntu wakundaga umuryango we, inshuti n’abantu muri rusange, ariko by’umwihariko akarangwa n’urukundo rw’Igihugu, rwagaragariraga no mu bihangano bye.
Yagize ati: “Suzanne yaranzwe no gukunda umuryango we, gukunda abe, ntiyarekeraho, akunda n’Igihugu ku buryo abenshi icyo kintu bakimuziho binyuze mu ndirimbo yahanze abenshi bazi. Muri izo ndirimbo yagaragaje urukundo akunda Igihugu cye, akunda umuryango we, akunda abe, akunda inshuti, akunda abantu muri rusange.”
Yagarutse kandi ku buryo urupfu rwe rwabatunguye, asobanura ko yari aherutse kuva mu Bubiligi agaruka mu Rwanda afite intege nke, ariko abo mu muryango bakabanza gukeka ko ari umunaniro w’urugendo.
Nyuma y’iminsi itatu, ubuzima bwe bwaje kuzamba, bituma bahamagara imbangukiragutabara, ariko igera aho yari ari yamaze kwitaba Imana.
Mu butumwa bwatambukijwe na Ntazinda Marcel, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Nyiranyamibwa yari abereye umwe mu bajyanama ba hafi, yashimye uruhare yagize mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi bw’u Rwanda.
Iyi Minisiteri yagaragaje ko Nyiranyamibwa atasize indirimbo nziza gusa, ahubwo yasize umurage w’umuco ushinze imizi mu mateka y’u Rwanda, uzakomeza gufasha Abanyarwanda gusigasira amateka basangiye no kubungabunga umuco wabo.
Yamushimiye impano n’ijwi rye, uruhare yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda n’urukundo rw’Igihugu yatoje benshi, ishimangira ko ibisekuru bizaza bizakomeza kumenya indirimbo ze, bigasobanukirwa amateka zibumbatiye n’imbaraga z’ubuhanzi mu gutanga icyizere no kunga abantu.
Mu bundi butumwa bwageneye Nyiranyamibwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yamugarutseho nk’umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti ya benshi, wabayeho arangwa n’ubupfura n’urukundo.
Yagaragaje ko abahanzi benshi bagendanye na Nyiranyamibwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, cyane cyane mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bamuherekeje bamuririmbira, banamwibutsa ibyiza byamuranze n’ijwi rye ryakunzwe na benshi.
Minisitiri Bizimana yashimangiye ko Nyiranyamibwa asezereweho akunzwe, nyuma y’ubuzima yaranzwemo no kuba umubyeyi mwiza, inshuti ya benshi n’umuntu w’imico myiza.
Yagaragaje kandi ko kimwe mu bintu bikomeye Nyiranyamibwa asigiye Abanyarwanda ari ubudaheranwa, kuko ataheranwe n’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, ahubwo yakoresheje impano ye mu guhanura, kwigisha no kubera abandi ikitegererezo.
Yasobanuye ko no mu bihe bikomeye, Nyiranyamibwa yagaragaje ko umuntu ashobora gukomeza guharanira ubuntu, ubutwari, ubwangamugayo, umurava, urukundo n’ubutabera, ari na zo ndangagaciro yaririmbye akanazisangiza abandi.
Abagize umuryango we, inshuti, abahanzi, abayobozi ku rwego rw’Igihugu n’abandi bamumenye bagarutse ku bikorwa byamuranze
Minisitiri Bizimana yanagarutse ku buryo Nyiranyamibwa yitabiraga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’Igihugu, birimo Nyarubuye, Mibirizi na Bugarama, ndetse n’ahandi hitaruye, aho yajyaga kuririmbira no guhumuriza abaje kwibuka ababo.
Yashimangiye ko Nyiranyamibwa atazibagirana kubera umurage yasize, asaba abamuherekeje kumusezeraho baririmba ndetse n’ababishoboye bagahamiriza, nk’uko na we yakundaga kubigenza mu bikorwa bitandukanye.
Nyiranyamibwa Suzanne asize umurage w’ubuhanzi bwagize uruhare mu kubungabunga amateka y’u Rwanda, gukomeza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza Abanyarwanda gukunda Igihugu.
Bamwe mubo mu muryango wa Nyiranyamibwa Suzzane bitabiriye igitambo cya misa yo kumusezeraho bwa nyuma
Abantu b'ingeri z'itandukanye bitabiriye umuhango wa misa yo gusezera kuri Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne
Umuhungu wa Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne numwe muba herekeje umubyeyi mucyubahiro
Umuhanzi Mariya Yohana numwe mubitabiriye igitambo cya misa yo gusezera kuri Nyakwigendera
Bamwe mu buzukuruza be bari bamabaye umwambaro uriho ibihangano bya Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne yakoze
Nyiranyamibwa Suzanna yasezeweho mwanyuma mugitambo cya misa yabereye kuri Regina Pacis i remera
Abo mumuryango wa nyakwigendera Nyiranyamibwa bwa Suzanne bashenguwe n'urupfu rwe
Abana ndetse n'abazukuru ba Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne mugitambo cya misa yo kumusezera
Bamwe mu bavandimwe ba Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne mu gitambo cya Misa yo kumusezeraho
Cholale yaririmbye mu gitambo cya Misa yo gusezera kuri Nyiranyamibwa Suzanne