Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Nyiranyamibwa Suzanne, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ese Mbaze Nde?, Ndavunyisha na Nkumbuye Iwacu, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi.
Uyu muhanzi yaguye mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuriza, nyuma y’imyaka isatira 10 yari amaze agarutse gutura mu Rwanda.
Nyiranyamibwa yari umwe mu bahanzi bagize uruhare mu mateka y’umuziki nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu bihangano byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu bikorwa byo gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yamenyekanye cyane mu Itorero Isamaza no mu ndirimbo zirimo Ese Mbaze Nde?, Ndavunyisha, Nkumbuye Iwacu, Nimuberwe Bakobwa, Ituze na Telefone.
Nyiranyamibwa yavukiye mu muryango w’abana icyenda, ariko ubuzima bwe bwaje kurangwa n’ibihe bikomeye byatumye ava mu Rwanda agahungira mu mahanga.
Mu 1963, se yishwe aroshywe muri Rusumo, mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Nyuma y’imyaka 10, mu 1973, Nyiranyamibwa na we yavuye mu Rwanda ahunga itotezwa n’ubwicanyi, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yahunze ari kumwe n’umugabo we, babyarana abana bane, ariko uwo mugabo aza kwitaba Imana bakiri mu buhungiro.
Nyuma y’imyaka 16 yari amaze muri Congo, Nyiranyamibwa yerekeje mu Bubiligi, atura i Bruxelles, ari na ho yakomereje ubuzima bwe no kurera abana.
Mu 1994, yongeye guhura n’akaga gakomeye ubwo nyina, Mukanzigiye Carolina, yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kuva mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza no gusura umuryango.
Mu buhamya yakunze gutanga, Nyiranyamibwa yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa nyina, avuga ko yumvaga afite inkomanga ku mutima kubera ko atamubujije kugaruka mu Rwanda mu gihe yari afite impungenge z’umutekano we.
Yasobanuye ko yabonaga ibimenyetso by’uko mu Rwanda hashoboraga kuba ubwicanyi bukomeye, ariko akemera icyifuzo cya nyina cyo gusubira mu gihugu. Nyuma y’uko yishwe muri Jenoside, yakomeje kwibaza niba hari icyo yashoboraga gukora ngo amukize.
Ibyo bikomere byagize uruhare mu bihangano bye, cyane cyane indirimbo Mama, yahimbiye nyina, ndetse na Ese Mbaze Nde?, imwe mu ndirimbo zakomeje gukoreshwa mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya yatanze mu 2018, Nyiranyamibwa yasobanuye ko Ese Mbaze Nde? itari indirimbo yahimbye agamije gukora umuziki gusa, ahubwo ko yaturutse ku gahinda n’ibyo yari yariboneye.
Yavuze ko amagambo y’iyo ndirimbo yamujemo ubwo yari ategereje imodoka imujyana ku kazi mu Bubiligi, akibuka ibyari byarabaye mu Rwanda.
Nyiranyamibwa yagaragaje ko indirimbo ze zamufashije kugenda yikura mu bikomere, ari na ko zafashaga abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwibuka ababo no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Yagarutse gusazira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 40
Mu Ukuboza 2016, Nyiranyamibwa yafashe icyemezo cyo kugaruka gutura burundu mu Rwanda, nyuma y’imyaka irenga 40 yari amaze mu mahanga.
Icyo gihe yari afite imyaka 73. Yasobanuye ko yagarutse nyuma yo kugera mu kiruhuko cy’izabukuru, abana be na bo bakaba bari bamaze gukura, ku buryo nta cyari kikimumuzirika mu Bubiligi.
Nubwo yari yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yavuze ko atigeze yumva icyo gihugu cyamusimburira u Rwanda, kandi ko yifuzaga kuzasazira mu gihugu cye.
Nyiranyamibwa yari umwe mu batangije Itorero Isamaza, ryagize uruhare mu gukusanya inkunga yo gushyigikira ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Muri iryo torero yakoranye n’abandi bahanzi barimo Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera, Françoise Ruboneka na Anonciata Kayisire.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yakomeje kwitabira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akoresha indirimbo ze mu guhumuriza abarokotse no kwibutsa abakiri bato amateka igihugu cyanyuzemo.
Mu 2020, ubwo hibukwaga imyaka 24 umuhanzikazi Kamaliza amaze yitabye Imana, Nyiranyamibwa yamwibutse nk’umuntu wamubereye umwana n’umuvandimwe, anashimangira uruhare yagize mu gufasha ababaye nyuma ya Jenoside.
Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana asize amateka y’ubuzima bwaranzwe n’ubuhunzi, kubura abo yakundaga no gukoresha impano ye mu kubika amateka, guhumuriza abababaye no gukunda igihugu.