Umuherwe Michael Bloomberg w’imyaka 84 yashyingiranywe na Diana Taylor nyuma y’imyaka 26 bakundana

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Michael Bloomberg mu 2009, inyuma ye hari Diana Taylor

Umuherwe w’Umunyamerika Michael Bloomberg, wahoze ari Meya w’Umujyi wa New York, yashyingiranywe na Diana Taylor bari bamaranye imyaka 26 bakundana, mu muhango wabereye mu rugo rwabo witabiriwe n’abo mu muryango wa hafi.

Ubu bukwe bwabaye ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, mu rugo rwabo ruherereye mu gace ka Upper East Side, i Manhattan muri New York. Bloomberg afite imyaka 84, mu gihe Diana Taylor afite 71.

Umuvugizi wa Bloomberg yemeje ko bombi basezeranye mu muhango wabereye mu muhezo, witabiriwe n’abo mu miryango yabo, barimo abakobwa babiri ba Bloomberg, Emma na Georgina.

Nyuma y’umuhango wo gusezerana, abageni bakiriye abashyitsi bagera kuri 15 mu ifunguro rya saa sita, nk’uko ikinyamakuru PEOPLE cyabitangaje gishingiye ku makuru cyahawe n’umwe mu bari babizi.

Bloomberg na Taylor bamenyanye mu 2000, ubwo bari bitabiriye inama y’umuryango Citizens Budget Commission, uharanira imicungire myiza y’imari ya Leta mu Mujyi wa New York.

Icyo gihe, Bloomberg yari mu myiteguro yo kwiyamamariza kuyobora uwo mujyi. Bombi bicaranye muri iyo nama ku bw’amahirwe, ari na ho batangiye kumenyana.

Mu kiganiro Diana Taylor yagiranye na The Washington Post mu 2020, yasobanuye ko nyuma y’iyo nama bongeye guhurira muri resitora, Bloomberg amusaba ko basangira icyo kunywa. Ni uko umubano wabo watangiye.

Mu myaka 26 bamaranye, Taylor yakunze kugaragara aherekeje Bloomberg mu bikorwa bitandukanye, by’umwihariko mu gihe yayoboraga Umujyi wa New York kuva mu 2002 kugeza mu 2013.

Nubwo batari barashyingiranywe, Taylor yari azwi nk’umugore wa mbere w’Umujyi wa New York mu buryo butari ubwemewe n’amategeko, kubera uruhare yagiraga mu bikorwa by’umuyobozi wawo.

Taylor na we afite amateka mu bijyanye n’imari n’ubuyobozi. Hagati ya 2003 na 2007, yayoboye urwego rushinzwe kugenzura amabanki muri Leta ya New York. Kuva mu 2021, ayobora Inama y’Ubutegetsi y’umuryango New York City Ballet.

Mu 2020, ubwo Bloomberg yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yavuze ko we na Taylor nta gahunda bari bafite yo guhindura uko babanaga, nubwo bari bamaze imyaka myinshi mu rukundo.

Kugeza ubu, bombi ntibarasobanura icyatumye bafata icyemezo cyo gushyingiranwa nyuma y’igihe kingana gutyo.

Ubu ni ubukwe bwa kabiri kuri buri wese. Bloomberg yabanje gushyingiranwa na Susan Brown, batandukanye mu 1993, nyuma yo kubyarana abakobwa babiri. Diana Taylor na we yari yarigeze gushyingirwa mbere.

Bloomberg ni we washinze ikigo Bloomberg LP, gitanga amakuru na serivisi zifashishwa cyane mu rwego rw’imari n’ubucuruzi ku isi. Ari mu baherwe bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michael Bloomberg na Diana Taylor mu 2006, igihe Bloomberg yari Meya w’Umujyi wa New York

Bloomberg na Diana Taylor baganira na Barack Obama, Michelle Obama na Hillary Clinton mu Ngoro Ndangamurage y’Urwibutso rw’ibitero byo ku wa 11 Nzeri, i New York, ku wa 15 Gicurasi 2014

Bloomberg na Diana Taylor bari kumwe na Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden ku Rwibutso rw’ibitero byo ku wa 11 Nzeri, i New York, ku wa 11 Nzeri 2021

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza