Umukunzi wa Lamine Yamal yibasiwe na virusi ya Herpes yandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ibanze ·

Umukunzi wa Lamine Yamal yibasiwe na virusi ya Herpes yandurira mu mibonano mpuzabitsina

Inés García, umunyamideli w’imyaka 21 ukundana n’umukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yatangaje ko yongeye kwibasirwa n’ibisebe biterwa na virusi ya Herpes, ishobora kwandura binyuze mu guhura n’uruhu rw’uwanduye, gusomana ndetse no mu mibonano mpuzabitsina, bitewe n’ubwoko bwayo.

Uyu mukobwa ukomoka muri Espagne yabigaragaje mu butumwa yashyize kuri Instagram Stories ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, aherekeje ifoto imugaragaza yarashyize umuti ku zuru, aho yari yongeye kugira igisebe.

Yasobanuye ko hari hashize igihe kinini atongera kugira ibisebe biterwa n’iyi virusi, mu gihe mu mwaka ushize yajyaga abigira nibura rimwe buri kwezi.

Yagize ati:

“Hari hashize igihe kinini ntongera kugira ibisebe biterwa na Herpes. Muribuka uko byari bimeze mu mwaka ushize? Icyo gihe nibura nabigiraga rimwe buri kwezi. Ejo nabyutse nsanga nongeye kugira igisebe ku zuru, kandi uko mumbona ni ko maze amasaha 24.”

Ubu butumwa bwakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimiye kuba yaravuze ku kibazo cy’ubuzima bwe atagihishe, mu gihe abandi bibajije impamvu yahisemo kugisangiza abantu babarirwa muri miliyoni eshanu bamukurikira kuri Instagram.

Nk’uko ibinyamakuru Sport Bild, Complex na New York Post byabitangaje, García ntiyigeze asobanura uko yanduye iyi virusi cyangwa igihe yayanduriye.

Herpes ni indwara iterwa na virusi ya Herpes simplex (HSV), igira ubwoko bubiri bw’ingenzi ari bwo HSV-1 na HSV-2.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risobanura ko HSV-1 ikunze gutera ibisebe ku munwa no hafi yawo, rimwe na rimwe bikagaragara ku zuru. Iyi virusi yandurira cyane mu guhura n’amacandwe cyangwa uruhu rw’uwanduye, harimo no gusomana, ariko ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kanwa.

Ubwoko bwa HSV-2 bwo bwandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, bukaba ari bwo bukunze gutera ibisebe ku myanya ndangagitsina.

OMS igaragaza ko mu 2020, abantu bagera kuri miliyari 3,8 bari munsi y’imyaka 50 ku isi bari bafite HSV-1, mu gihe abagera kuri miliyoni 520 bari hagati y’imyaka 15 na 49 bari bafite HSV-2.

Iyi virusi ishobora kuguma mu mubiri w’umuntu ubuzima bwe bwose, rimwe na rimwe ibimenyetso bikamara igihe bitagaragara, nyuma bikongera kwigaragaza. Hari imiti ifasha kugabanya ubukana bw’ibimenyetso no kugabanya inshuro bigaruka, ariko nta muti urayikiza burundu.

Nubwo García yagaragaje ibisebe ku zuru, nta makuru yemeza ubwoko bwa Herpes afite cyangwa uburyo yayanduyemo. Kuba agaragaza ibi bimenyetso ntibisobanura ko yayanduriye mu mibonano mpuzabitsina gusa nubwo ari bwo buryo bw’ibanze iyi ndwara yanduramo.

Nta bimenyetso kandi byagaragajwe byemeza ko Lamine Yamal afite iyi virusi cyangwa ko hari aho ahuriye n’uburwayi bw’umukunzi we.

García na Yamal w’imyaka 19 batangiye kugaragara mu ruhame nk’abakundana muri Gicurasi 2026. Kuva icyo gihe, umubano wabo wakomeje gukurikiranwa cyane, ahanini bitewe n’uko Yamal ari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye mu rubyiruko.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza