Umuyobozi wa Nvidia yemeye ko yaciye inyuma umugore we, hikangwa ubutasi bw’u Bushinwa

Ibanze ·

Umuyobozi wa Nvidia yemeye ko yaciye inyuma umugore we, hikangwa ubutasi bw’u Bushinwa

Jensen Huang, washinze akanayobora ikigo cy’ikoranabuhanga cya Nvidia, yemeye ko yaciye inyuma umugore we, mu gihe iki kigo cyatangije iperereza ryigenga ku makuru avuga ko yaba yaribasiwe n’igikorwa cy’ubutasi gifitanye isano n’u Bushinwa.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, nibwo Nvidia yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iri perereza nyuma y’amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru, avuga ko Huang yaba yari afitanye umubano wihariye n’umushinwakazi witwa Alice Huang, wahoze ari umuyobozi mu kigo cya Megaspeed gikorera muri Singapore.

Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje mu Ukwakira 2026 ko inzego z’Amerika zakoraga iperereza kuri Alice Huang, ukekwaho kuba yarahaye amakuru inzego z’u Bushinwa.

Megaspeed, ikigo uyu mugore yakoreye, na cyo cyashyizwe mu majwi n’inzego z’Amerika, zikeka ko cyaba cyaragize uruhare mu gufasha u Bushinwa kubona utwuma tw’ikoranabuhanga rihanitse (chips) twa Nvidia, turi mu byo Amerika yabujije koherezwa muri icyo gihugu.

Mu butumwa Jensen Huang yandikiye abakozi ba Nvidia, bwashyizwe ahagaragara n’iki kigo, yemeye ko yahemukiye umugore we n’umuryango we, asaba imbabazi.

Yagize ati:

“Naciye inyuma umugore wanjye. Ibyo nakoze byaramubabaje we n’abana bacu. Nta rwitwazo mfite ku byo nakoze. Ndabisabira imbabazi cyane.”

Yakomeje avuga ko yemera uruhare rwe rwose mu byabaye, kandi ko azi neza ko imbabazi zonyine zidashobora gukuraho ububabare yateye umuryango we.

Yasabye kandi imbabazi abakozi ba Nvidia, abagize Inama y’Ubutegetsi, abafatanyabikorwa n’abanyamigabane, avuga ko yateshutse ku nshingano zo kuba umuyobozi ukwiriye kugirirwa icyizere.

Ku bijyanye n’amakuru y’ubutasi, Nvidia yavuze ko kugeza ubu nta mpamvu ifite yo kwemera ko amabanga yayo cyangwa umutekano w’igihugu cya Amerika byaba byarashyizwe mu kaga.

Icyakora, Inama y’Ubutegetsi yemeje ko itsinda ry’abayobozi bigenga, rifashijwe n’abanyamategeko batari abakozi b’iki kigo, rizakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.

Huang w’imyaka 63 yatangaje ko ashyigikiye iri perereza kandi ko azatanga ubufatanye bwose bukenewe.

Iki kibazo cyanageze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, aho bamwe mu badepite b’Abarepubulikani basabye Huang kwitaba ibiganiro bizaba mu muhezo, biteganyijwe ku wa 18 Ugushyingo 2026, kugira ngo asobanure iby’umubano uvugwa hagati ye na Alice Huang ndetse n’ingamba Nvidia ikoresha mu kurinda amakuru yayo.

Nvidia yashimangiye ko nubwo iri perereza ryatangiye, Jensen Huang azakomeza kuyobora ikigo nk’ibisanzwe.

Nvidia ni kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu gukora utwuma tw’ikoranabuhanga dukoreshwa cyane mu bwenge buhangano (AI). Ibyo bituma impungenge zose zerekeye umutekano w’amakuru yacyo zifatwa nk’ikibazo gikomeye, cyane cyane mu gihe Amerika n’u Bushinwa bikomeje guhangana mu ikoranabuhanga rihanitse.

Kugeza ubu, nta cyemezo cy’iperereza kiremeza ko Alice Huang yakoreye ubutasi u Bushinwa cyangwa ko amakuru y’ibanga ya Nvidia yaba yarashyizwe mu kaga.

Umuyobozi wa Nvidia, Jensen Huang na Alice Huang, yemeye ko baryamanye akabisabira imbabazi umugore we n’abana

Hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane niba Jensen Huang yarinjiriwe n’ubutasi bw’u Bushinwa

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza