William Ruto yahaye ikaze umukwe we mu muryango

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yagaragaje ibyishimo nyuma y’ubukwe bw’umukobwa we Charlene Ruto n’umunyemari wo muri Tanzania, Isaya Yunge, bwabereye mu Mujyi wa Mwanza ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, amuha ikaze mu muryango we.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Ruto yifurije aba bageni kugira urugo rwuzuye ibyishimo, amahoro n’urukundo, anagaragaza ko imiryango yombi yishimiye kuba ibaye umwe.
Yagize ati:
“Yunge, tuguhaye ikaze mu muryango wacu n’umutima wose, nk’uko natwe twishimiye kuba bamwe mu bagize umuryango wanyu. Urugo rwanyu ruzahore rwuzuye ibitwenge, imitima yanyu igire amahoro, kandi imyaka muzamarana irangwe n’ibyishimo no kunyurwa.”
Yanageneye ubundi butumwa umukobwa we, Charlene Ruto, aho yakomeje agira ati:
Mukobwa wanjye nkunda Charlene, ni bike mu bihe bitera umubyeyi w’umugabo ibyishimo biruta kubona umukobwa we abonye urukundo, ibyishimo n’uwo bazafatanya kubaka ejo hazaza. Nakubonye ukura, kuva ukiri akana gato nahoraga nteruye mu maboko yanjye, kugeza ubaye umukobwa ukomeye, ugira impuhwe kandi w’indashyikirwa nk’uko uri uyu munsi. Ubwo wowe na Yunge mwasezeranaga i Mwanza muri Tanzania, umutima wanjye wari wuzuye ishema, gushimira n’ibyishimo byinshi cyane.
Ruto yanahaye inama umukobwa we warushinze. Ati:
“Mama wawe Rachel, abavandimwe bawe nanjye twishimiye cyane uyu munsi udasanzwe. Mu gihe mutangiye uru rugendo rwiza rwo kubana, mujye muzirikana ko urugo ruramba rutubakirwa ku rukundo gusa, ahubwo rushingira no ku bucuti, kwihangana, kugira neza no kubabarirana. Buri gihe muzajye mubonerana imbaraga n’ihumure, mwishimira utuntu duto two mu buzima kandi mukagira ubutwari bwo guhangana mufatanyije n’ibibazo ubuzima buzabagezaho.
Ubukwe bwa Charlene Ruto na Isaya Yunge bwabereye mu busitani bwari bwateguwe mu buryo bwihariye, burimbishijwe indabo z’umweru, hafi y’ikiyaga cya Victoria.
Perezida Ruto n’umugore we Rachel Ruto baherekeje umukobwa wabo mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, witabiriwe n’abagize imiryango yombi, inshuti n’abanyacyubahiro batandukanye.
Aba bageni bari basanzwe barakoze imihango gakondo yo gusaba no gukwa izwi nka Koito, yabaye ku wa 8 Kanama 2026 mu Karere ka Narok muri Kenya.
Isaya Yunge ni umunyemari wo muri Tanzania ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, naho Charlene Ruto asanzwe azwi mu bikorwa byo guteza imbere urubyiruko n’imishinga igamije iterambere ry’abaturage.
Umuhungu wa Ruto amutegurira ikora neza mbere yo kwinjira mu birori
Ruto n’abahungu be mbere yo kujya mu birori
William Ruto yahaye ikaze umukwe we mu muryango