Abakoresha umuhanda wa ‘bus’ mu mpera z’icyumweru ntibajya bacibwa amande

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, yatangaje ko abatwara ibinyabiziga bakoresha inzira zagenewe bisi mu mpera z’icyumweru batazacibwa amande, anavuga ko muri Werurwe cyangwa Mata 2027 hazatangira igeragezwa rya bisi nto mu mihanda migufi yo mu duce two mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.
Rukera yabigarutseho mu kiganiro The Square cya Televiziyo y’u Rwanda (RTV), cyatambutse ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mikorere y’ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali, imikoreshereze y’inzira zagenewe bisi n’ingamba zo kugeza imodoka zitwara abagenzi mu duce tutageramo bisi nini.
Mu bibazo byagarutsweho harimo icy’abatwara ibinyabiziga byabo ku giti cyabo batemerewe gukoresha inzira zagenewe bisi mu masaha yagenwe, ndetse n’impamvu ayo mabwiriza akurikizwa no mu mpera z’icyumweru no mu minsi y’ikiruhuko, kandi umubare w’abajya ku kazi uba waragabanutse.
Umwe mu basesenguzi b’icyo kiganiro yabajije impamvu inzira zagenewe bisi zikoreshwa na zo gusa kugeza saa yine za mu gitondo, naho nimugoroba bikagera saa tatu z’ijoro, asaba ko habaho guhuza amabwiriza n’uko urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ruba rumeze mu bihe bitandukanye.
Rukera yasobanuye ko amasaha yashyizweho hashingiwe ku bushakashatsi no ku mibare yerekana uko abantu bagenda mu Mujyi wa Kigali, ariko ko adafatwa nk’adashobora guhinduka.
Yavuze ko ayo masaha akomeje gusuzumwa, anatangaza ko mu mpera z’icyumweru abakoresha inzira zagenewe bisi batazajya bacibwa amande.
Yagize ati: “Nababwira, nk’urugero, ko ubu mu mpera z’icyumweru utazacibwa amande nukoresha inzira yagenewe bisi.”
Abasesenguzi bamubajije niba ibyo bitazateza urujijo, cyane cyane ko ibyapa biri ku mihanda bigaragaza amabwiriza asanzwe, ndetse niba abatwara ibinyabiziga batazahagarikwa n’abapolisi.
Rukera yabasubije ati: “Ntimuzahagarikwa. Ni ibintu twumvikanyeho. Guhindura ibyapa byo bisaba igihe, ariko muzabibona.”
Icyakora, ntiyatangaje igihe ibyo byapa bizahindurirwa, cyangwa niba hari n’izindi mpinduka zizakorwa ku masaha yo mu minsi y’akazi.
Yasobanuye ko gahunda y’inzira zagenewe bisi yashyizweho nyuma y’ibiganiro byahuje inzego zitandukanye, zirimo Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) na Ecofleet Solutions.
Yavuze ko guha bisi umwanya wihariye bishingiye ku nyungu rusange, kuko imodoka itwaye abantu benshi ikwiye guhabwa amahirwe yo kugenda vuba kurusha itwaye umuntu umwe.
Yagize ati: “Bisi itwara abantu 60 kugeza kuri 70 ikwiye guhabwa umwanya kurusha imodoka y’umuntu ku giti cye.”
Ku kibazo cy’uko moto na zo zakwemererwa gukoresha izo nzira, Rukera yasobanuye ko Ecofleet atari yo yonyine ifata ibyemezo nk’ibyo, kuko Polisi y’u Rwanda ari yo ikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.
Yashimangiye ko icy’ingenzi ari ugushyira imbere uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe, avuga ko ihame rigenderwaho ari uguha umwanya bisi itwaye abantu 70 aho guha amahirwe angana imodoka cyangwa moto itwaye umuntu umwe.
Rukera yavuze kandi ko gahunda y’inzira zagenewe bisi itazagarukira ku mihanda isanzwe izifite, ahubwo ko hateganywa kuyagura no ku yindi mihanda.
Bisi nto zigiye kugeragezwa mu mihanda migufi
Ikindi kibazo cyagarutsweho muri icyo kiganiro ni icy’abaturage batuye mu duce two mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe itorohereza bisi nini kuhagera.
Umwe mu basesenguzi yavuze ko mu duce nka Kanombe, Giporoso, Masaka na Gahanga hari abaturage bagikoresha cyane amagare atwara abantu, abaza niba Ecofleet ifite gahunda yo kunoza ubwikorezi no kuri iyo mihanda migufi.
Yagaragaje kandi ko hamwe mu hahagarara bisi hadashobora gukwirwa bisi ebyiri nini icyarimwe, bigatuma habaho umubyigano.
Rukera yavuze ko Ecofleet itita ku mihanda minini gusa, ariko yibutsa ko iki kigo kikiri mu ntangiriro z’imirimo yacyo.
Yagize ati: “Turacyatangira, nta n’umwaka urashira.”
Yatangaje ko hari gahunda yo kugura bisi 34 z’amashanyarazi, zifite ingano nto ugereranyije na bisi nini zisanzwe zikoreshwa mu Mujyi wa Kigali.
Yasobanuye ko gukoresha bisi nto bidakwiye kwitiranywa no gusubira kuri za minibisi za kera, kuko ubwikorezi bwo mu mijyi busaba imodoka zorohereza abagenzi kwinjira no gusohoka vuba.
Yagize ati: “Ntibivuze ko dusubira kuri za minibisi twajyaga tubona mu mujyi. Hari impamvu yo kugira bisi zo mu mujyi, kuko kwinjira no gusohoka bigomba kwihuta.”
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, yatangaje ko abatwara ibinyabiziga bakoresha inzira zagenewe bisi mu mpera z’icyumweru batazacibwa amande, anavuga ko mu 2027 hazatangira igeragezwa rya bisi nto mu mihanda migufi.
Yakomeje avuga ko Ecofleet yemera ko hari imihanda ikeneye imodoka nto, ari na yo mpamvu hateganywa igeragezwa ryazo mu mezi ari imbere.
Yagize ati: “Ariko twemera ko tugomba no kugerageza bisi nto, cyane cyane mu mihanda igera mu duce, ya mihanda migufi muvuga. Ndatekereza ko muri Werurwe cyangwa Mata umwaka utaha ari ibintu tuzagerageza. Muzabibona i Kanombe no muri utwo duce mwavuze.”
Rukera yavuze ko Ecofleet isanzwe ifite minibisi esheshatu z’amashanyarazi iri kugerageza mu duce tudafite abagenzi benshi, mu rwego rwo kureba uburyo bukwiye bwo kuhakorera ubwikorezi rusange.
Yasobanuye ko nubwo hakenewe imodoka nto ku mihanda imwe n’imwe, uko umujyi ukura n’abawutuye bakiyongera, ari na ko hakenerwa uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe.
Yatanze urugero rw’inzira zihariye za bisi zihuta, zizwi nka Bus Rapid Transit (BRT), ndetse n’imiyoboro ya gari ya moshi zo mu mijyi, nka metro, nk’ibisubizo bishobora kwifashishwa mu gihe kizaza.
Yavuze ko ibyemezo ku bwoko bwa bisi zikwiye gukoreshwa ahantu hatandukanye bizakomeza gushingira ku bushakashatsi n’imibare y’abagenzi.
Ati: “Reka ubushakashatsi n’amabarura bitubwire igikwiye, natwe tukishyire mu bikorwa.”
Gahunda yo kongera bisi z’amashanyarazi
Muri Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ipiganwa ryo kugura bisi 34 z’amashanyarazi, zifite uburebure bwa metero umunani, zizifashishwa mu bwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali.
Iryo piganwa riri muri gahunda yo guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, iterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
RTDA yatangaje ko izo bisi zigomba kugezwa i Kigali mu gihe kitarenze amezi ane uhereye igihe amasezerano y’uzazitanga azatangira gukurikizwa. Ku wa 29 Ukwakira 2026, iki kigo cyongereye igihe cyo gutanga inyandiko z’ipiganwa, kigera ku wa 12 Ugushyingo 2026.
Ku rundi ruhande, gahunda yo kongera inzira zagenewe bisi yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 24 Mata 2026, ku mihanda irimo uva mu Mujyi rwagati werekeza i Nyabugogo, uwa Kicukiro n’uva mu Mujyi rwagati ugana i Giporoso.
Muri Gicurasi 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko umubare w’abakoresha ubwikorezi rusange wariyongereyeho 15% mu gihe kitageze ku kwezi nyuma y’uko izo nzira zongerewe.
Izi mpinduka ziri mu ngamba zo kunoza ubwikorezi rusange, kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga no gutuma abaturage bagera aho bajya mu gihe gito.
U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Cherry, yo guteranyiriza mu Rwanda imodoka, azanashyigikira gahunda y’ingendo rusange