Abasirikare 66 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa bashinjwa ubugwari ku rugamba

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 66 bo mu ngabo z’icyo gihugu (FARDC), nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhunga urugamba, kwigomeka no kutubahiriza amategeko y’ababakuriye.
Uyu mwanzuro wafatiwe i Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho abasirikare 71 bari bamaze iminsi 12 baburanishwa ku byaha bifitanye isano n’imyitwarire yabo mu bikorwa bya gisirikare.
Mu basirikare bose baburanishijwe, 66 bakatiwe urwo gupfa, bane bagirwa abere, mu gihe undi umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka 10.
Nk’uko BBC yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ubuyobozi bw’ingabo za RDC bwavuze ko uru rubanza rugamije gukaza imyitwarire n’ikinyabupfura mu basirikare, mu gihe ingabo za Leta zikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu.
Aba basirikare batawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2026, bashinjwa kuva mu birindiro byabo no guhunga ubwo bari mu mirwano n’abarwanyi b’ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ririmo n’umutwe wa M23.
Ingabo za RDC zimaze igihe zinengwa imikorere irimo kutubahiriza amabwiriza, imiyoborere idahwitse n’ibibazo by’imyitwarire mu basirikare. Bamwe mu basirikare na bo bagiye bagaragaza ibibazo by’imishahara mike n’ibikoresho bya gisirikare bidahagije.
Iki cyemezo kije nyuma y’uko mu Ukwakira 2026 abandi basirikare 27 ba FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu, na bo bashinjwa guhunga urugamba ubwo bari bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu Werurwe 2024, Leta ya RDC yakuyeho icyemezo cyari kimaze imyaka 20 gihagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu. Icyo gihe yasobanuye ko iki cyemezo kigamije guhangana n’ibyaha birimo kugambanira igihugu, kwigomeka no kugira uruhare mu bikorwa bibangamira umutekano.
Icyakora, icyemezo cyo kongera gushyira mu bikorwa icyo gihano cyanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, igaragaza impungenge z’uko gishobora kubangamira uburenganzira bwo kubaho, cyane cyane mu gihugu nka RDC gifite ibibazo mu mikorere y’ubutabera.
Nubwo inkiko za Leta ya RDC zikomeje gukatira abantu igihano cy’urupfu, nta muntu uratangazwa ko yishwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuva hakurwaho icyemezo cyari cyarahagaritse ishyirwa mu bikorwa ryacyo.
Imibare yakusanyijwe na Radio France Internationale (RFI) igaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2025, nibura abasirikare 507 ba RDC bamaze guhamwa n’ibyaha mu nkiko, barimo 381 bakatiwe igihano cy’urupfu.