Abiy Ahmed yajyanye abaminisitiri mu myitozo ya gisirikare

Aimable Dusabimana ·

Abiy Ahmed yajyanye abaminisitiri mu myitozo ya gisirikare

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yajyanye abaminisitiri, abungirije abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru ba Guverinoma mu myitozo ya gisirikare, avuga ko igamije kubafasha kugira imyitwarire iboneye, gukorera hamwe no kurushaho kunoza inshingano zabo.

Amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, amugaragaza yambaye imyambaro ya gisirikare, ari kumwe n’abo bayobozi mu myitozo yabereye mu kigo cya gisirikare cya Hurso.

Muri ayo mafoto, Abiy Ahmed agaragara ari kumwe n’abaminisitiri ndetse n’abandi bayobozi, bose bambaye imyambaro y’imyitozo ya gisirikare, bamwe bicaye hasi baganira.

Mu bitabiriye iyi myitozo harimo Muferiat Kamil, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bigize Federasiyo ya Ethiopia, Minisitiri w’Imari, Fitsum Assefa, na Minisitiri w’Ubuzima, Mekdes Daba.

BBC yatangaje ko ari ibintu bidasanzwe muri Ethiopia kubona abayobozi bakuru b’inzego za gisivili bitabira imyitozo ya gisirikare, kuko atari ibintu bikunze kubaho muri icyo gihugu.

Ntiharamenyekana neza igihe iyi myitozo yatangiriye cyangwa igihe izarangirira.

Abiy Ahmed yasobanuye ko kugira ngo Ethiopia igere ku ntego yayo yo guteza imbere imibereho y’abaturage, ikeneye abayobozi bafite ubuzima bwiza, indangagaciro zikomeye n’ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo biboneye.

Yavuze ko inzego za gisirikare zitanga amasomo y’ingirakamaro mu bijyanye n’imyitwarire iboneye, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kubazwa inshingano no kugira ubushobozi bwo kuyobora.

Yagize ati: “Abasirikare bagira intego bagomba kugeraho, nk’uko abasivili na bo bagira izabo. Icyo bose bahuriyeho ni ugushaka intsinzi.”

Abiy Ahmed yavuze ko guhuza indangagaciro n’imikorere by’abasirikare n’iby’abasivili bishobora gufasha igihugu kugira abayobozi bashoboye kugera ku ntego zabo.

Aba baminisitiri n’abandi bayobozi bakuru ba Guverinoma bakoze imyitozo irimo n’isaba imbaraga

Yongeyeho ko imyitozo ya gisirikare ishobora gufasha abayobozi kugira icyerekezo kimwe, kumva neza inshingano zabo no gukorera hamwe mu gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu.

Iyi myitozo ibaye mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo imirwano mu bice by’amajyaruguru ya Tigray, intambara muri Amhara n’umutekano muke muri Oromia.

Ije kandi mu gihe umubano wa Ethiopia na Eritrea ukomeje kuzamo umwuka mubi, hakaba impungenge z’uko ibihugu byombi bishobora kongera kwisanga mu ntambara.

Abiy Ahmed asanzwe agaragaza ko kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano no guteza imbere igihugu ari bimwe mu byo Guverinoma ye ishyize imbere.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yajyanye abaminisitiri, abungirije abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru ba Guverinoma mu myitozo ya gisirikare

Iyi myitozo ibaye mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo imirwano mu bice by’amajyaruguru ya Tigray

Bafashe ifoto y’urwibutso muri iyi myitozo bajyanywemo

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza