Abunganizi ba Pike watewe inshinge z’igihano cy’urupfu ntapfe bamusabiye ko gikurwaho

Christa Pike, umugore wakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Tennessee muri Amerika, yari yarasabye ko icyo gihano cyakurwaho agaragaza ko urukiko rutahawe amakuru ahagije ku ihohoterwa rikomeye avuga ko yakorewe mu bwana. Ibyo byongeye kugarukwaho nyuma y’uko ku wa 30 Nzeri 2026 arokotse uburyo bwo kumwica hakoreshejwe imiti iterwa mu mutsi.
Uyu mugore wakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Colleen Slemmer mu 1995, yari yaragaragarije inkiko ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwaranzwe n’ihohoterwa rikomeye, avuga ko ibyo bitigeze bihabwa agaciro gahagije mu rubanza rwe.
Pike, ubu ufite imyaka 50, yavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abantu batandukanye, agahohoterwa ku mubiri ndetse akamara igihe mu bigo byakira abana bafite ibibazo by’imyitwarire. Abunganizi be bari barifashishije ayo mateka mu gusaba ko igihano cy’urupfu yakatiwe cyahindurwa.
TMZ, yabonye inyandiko zo mu manza zabanje kujuririrwa, yatangaje ko uruhande rwa Pike rwavugaga ko abamwunganiraga mu rubanza rwa mbere batagaragarije inteko iburanisha ishusho yuzuye y’ibyamubayeho akiri umwana. Mu byo yavuze harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe n’abantu batandukanye ndetse n’ihohoterwa ku mubiri yashinjaga se, nubwo se yahakanye ibyo birego.
Abunganizi be banavuze ko mu rubanza, ubushinjacyaha bwamugaragaje nk’umwangavu wari ufite imyitwarire idahwitse, ariko ntibugaragaze neza ibihe bikomeye yari yaranyuzemo mbere y’uko icyaha kimuhamye kiba.
Pike yari afite imyaka 18 ubwo Colleen Slemmer w’imyaka 19 yicwaga mu 1995. Yaje guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi, akatirwa igihano cy’urupfu mu 1996.
Yarokotse inshinge ebyiri zo kumwica
Ku wa 30 Nzeri 2026, Leta ya Tennessee yagerageje gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu kuri Pike hakoreshejwe umuti wa pentobarbital uterwa mu mutsi. Yahawe inshuro ebyiri umuti wagombaga kumwica, ariko akomeza kugira ibimenyetso by’ubuzima, aza kujyanwa kwa muganga.
Kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026, abunganizi be bavugaga ko yari akiri mu bitaro ameze nabi cyane kandi ahabwa ubuvuzi bwo kurokora ubuzima bwe.
Abunganizi ba Pike watewe inshinge z’igihano cy’urupfu ntapfe bamusabiye ko gikurwaho
Nyuma y’iki gikorwa kitagenze nk’uko byari byateganyijwe, Guverineri wa Tennessee Bill Lee yahagaritse ibindi bikorwa byo gushyira mu bikorwa ibihano by’urupfu muri iyo Leta mu gihe gisigaye cya 2026, anategeka ko hakorwa iperereza ryigenga ku byabaye.
Abunganizi ba Pike bongeye gusaba ko igihano cy’urupfu yahabwaga cyahindurwa igifungo cya burundu.
Uyu mugore yarokotse inshinge ebyiri zo kumwica