“Amakimbirane ya RDC n’igihugu cyanjye, byaba byiza agumye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu” - Mushikiwabo

Ibanze ·

“Amakimbirane ya RDC n’igihugu cyanjye, byaba byiza agumye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu” - Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) adakwiye kwimurirwa muri Francophonie, agaragaza ko byaba byiza agumye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho kuyajyana ku za Mékong cyangwa Seine.

Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na TV5MONDE, nyuma y’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

Ni nyuma y’uko ibihugu bigize uyu muryango byari bimaze kugera ku bwumvikane bwo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru, Mushikiwabo akongerwa umwaka umwe ku buyobozi.

Abajijwe niba uyu mwanzuro ushobora kuba amahirwe yo kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na RDC, Mushikiwabo yagaragaje ko amakimbirane y’ibihugu byombi adakwiye kugira aho ahurira n’imikorere ya Francophonie.

Yagize ati:

“Amakimbirane ari hagati ya RDC n’igihugu cyanjye, ahari byaba byiza agumye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho kujyanwa ku nkengero z’Uruzi rwa Mékong cyangwa iza Seine.”

Uruzi rwa Mékong runyura mu Mujyi wa Phnom Penh, ahabereye iyi nama, mu gihe Seine runyura mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ahari icyicaro gikuru cya OIF.

Mushikiwabo yagaragaje ko atari ubwa mbere avuze kuri iki kibazo, ndetse ko n’umukandida wari watanzwe na RDC, Juliana Lumumba, yari yaragaragaje ko amakimbirane y’ibihugu byombi adakwiye kwimurirwa muri uyu muryango.

Ati:

“Nabivuze kenshi, n’umukandida wa Congo yarabivuze: Francophonie si urubuga ayo makimbirane akwiye kwimurirwamo.”

Icyakora, Mushikiwabo ntiyakuyeho ko OIF ishobora kugira uruhare mu gushaka umuti w’amakimbirane y’ibihugu byombi, agaragaza ko yaba uyu muryango cyangwa we ku giti cye, biteguye gutanga umusanzu mu gihe waba ufite akamaro.

Mushikiwabo yavuze kandi ko abona umwanzuro wo kumwongerera umwaka ku buyobozi ari intsinzi ya Afurika, ashimangira ko uyu mugabane ari wo moteri ya Francophonie.

Yibukije ariko ko OIF atari umuryango wa Afurika yonyine, ahubwo ko ari uw’abavuga Igifaransa bose bo ku migabane itanu y’Isi.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza