Indege zose muri Amerika zabujijwe guhaguruka

Ibanze ·

Indege zose muri Amerika zabujijwe guhaguruka

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili (FAA) cyahagaritse ingendo z’indege zose zari zigiye guhaguruka ku bibuga by’indege byo muri Amerika, kubera ikibazo cy’itumanaho cyagize ingaruka ku bigo bigenzura ingendo zo mu kirere.

Iki cyemezo cyafashwe ahagana saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali, ari zo saa kumi z’umugoroba i Washington. FAA yavuze ko cyafashwe kubera “impamvu zidasanzwe n’izijyanye n’umutekano”, isaba ko indege zose zari ziteganyijwe guhaguruka ziguma ku butaka kugeza hatanzwe andi mabwiriza.

Minisitiri w’Ubwikorezi wa Amerika, Sean Duffy, yatangaje ku rubuga rwa X ko ikibazo cy’itumanaho cyagize ingaruka ku bigo byose bigenzura ingendo zo mu kirere, bizwi nka Air Route Traffic Control Centers.

Duffy yavuze ko abatekinisiye ba FAA barimo gukurikirana icyo kibazo, anizeza ko amakuru mashya azatangwa vuba.

Nyuma yaho, FAA yemeje ko habaye ikibazo cy’itumanaho cy’agateganyo, isobanura ko icyemezo cyo guhagarika indege cyafashwe mu rwego rw’ubwitonzi.

Iki kigo cyavuze ko buri ndege izwi aho iherereye, kandi ko ibyemezo bireba indege mpuzamahanga zerekeza muri Amerika bizajya bifatwa kuri buri ndege ukwazo.

Urubuga Flightradar24, rukurikirana ingendo z’indege, rwatangaje ko ubwo iki cyemezo cyafatwaga, indege 3.100 zari mu kirere zerekeza ku bibuga by’indege byo muri Amerika, mu gihe nta yindi ndege yari ikiri guhaguruka.

Urubuga FlightAware rwo rwatangaje ko indege zigera ku 7.000 zari zimaze gukererwa cyangwa ingendo zazo zigasubikwa, kandi ko uwo mubare wakomezaga kwiyongera.

Ikibuga cy’indege cya Atlanta cyatangaje ko ingendo z’indege zihaguruka zahagaritswe. Ibibuga bya Dallas-Fort Worth, Miami, Washington Dulles na John Glenn i Columbus byasabye abagenzi kubaza amakompanyi y’indege kugira ngo bamenye amakuru ajyanye n’ingendo zabo.

Ikibuga cy’indege cya Washington Dulles cyasobanuye ko inyubako zacyo zikomeje gukora, mu gihe icya Charlotte cyaburiye abagenzi ko hashobora kubaho ubukererwe. Ikibuga cya Austin cyo cyatangaje ko gikurikiranira hafi uko ibintu bimeze.

Uwo munsi, Minisiteri y’Ubwikorezi n’Ibiro bya Perezida bishinzwe Ingengo y’Imari (OMB) byasabye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Congress) andi madolari miliyari 30,1 yo kuvugurura ibibuga by’indege na sisitemu ishaje yo kugenzura ingendo zo mu kirere. Aya mafaranga yiyongera kuri miliyari 12,5 Congress yari yemeje muri Nyakanga 2025.

Mu itangazo bahuriyeho, Duffy n’Umuyobozi wa OMB, Russell Vought, bavuze ko ayo mafaranga azafasha kurangiza iryo vugurura, ririmo gushyiraho umuyoboro w’itumanaho uhamye ku bagenzuzi b’ingendo zo mu kirere, ibikoresho bigezweho n’iminara mishya yo kugenzura ingendo z’indege.

Guhagarika ingendo z’indege ziteganyijwe guhaguruka mu gihugu hose ni ibintu bibaho gake cyane muri Amerika. Byaherukaga muri Mutarama 2023, ubwo sisitemu iha abapilote amakuru y’ingenzi, izwi nka NOTAM, yagiraga ikibazo. Mbere yaho, byari byarabaye nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001.

Abagenzuzi b’ingendo zo mu kirere ku kigo cya FAA cya Washington gikurikirana ingendo z’indege (ifoto y’ububiko)

Minisitiri w’Ubwikorezi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Duffy

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza