Bamporiki yatangiye inshingano muri Unity Club, atanga ubutumwa ku myitwarire y’abanyamuryango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Unity Club Intwararumuri, Édouard Bamporiki, yasabye abanyamuryango b’iri huriro kwirinda imyitwarire ishobora kurisiga icyasha, ashimangira ko amakosa y’umunyamuryango umwe ashobora kugira ingaruka ku bandi no ku isura y’umuryango muri rusange.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Julienne Uwacu wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Uyu muhango wayobowe na Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri.
Mu butumwa bwe, Bamporiki yagarutse ku nshingano z’abanyamuryango, avuga ko iyo umwe akoze amakosa bitagira ingaruka kuri we wenyine, ahubwo bishobora no kubabaza abandi banyamuryango ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku muryango bahuriyemo.
Yasabye buri wese kuzirikana inshingano afite no kwirinda imyitwarire yatuma umuryango usigara ufite icyasha.
Bamporiki yanashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, ku ruhare bagize mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko ibikorwa byabo mu rugendo rwo kubaka igihugu bizakomeza kwibukwa n’Abanyarwanda b’iki gihe ndetse n’ab’ibihe bizaza.
Yibukije kandi ko umusanzu w’abayobozi bakuru mu kubaka u Rwanda ari ntagereranywa, ashimangira ko urumuri rwa Unity Club Intwararumuri rugomba gukomeza kumurikira abandi.
Bamporiki yasabye abanyamuryango kudasubira inyuma, ahubwo bagakomeza gufatanya mu nshingano z’umuryango, kumva ubutumwa bahabwa n’ubuyobozi no kubushyira mu bikorwa.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha ubaye nyuma y’uko ku wa 27 Ukwakira 2026, Bamporiki agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, nyuma yo kubyumvikanaho n’iri huriro.
Unity Club Intwararumuri yashinzwe mu 1996 na Madamu Jeannette Kagame, ikaba ihuriza hamwe abayobozi n’abahoze ari abayobozi hamwe n’abo bashakanye, hagamijwe kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’amahoro mu Banyarwanda.
Bamporiki yatangiye inshingano muri Unity Club, atanga ubutumwa ku myitwarire y’abanyamuryango
Uwacu Julienne wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club Intwararumuri, Hon. Marie Solange Kayisire
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wayobowe na Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri.
Bamporiki na Uwacu baramukanya mu guhererekanya inshingano
Abitabiriye uyu muhango mu ifoto y’urwibutso