Boris Johnson wabaye Misitiri w’intebe w’u Bwongereza yarusimbutse

Boris Johnson, David Patraeus wahoze mu buyobozi bwa CIA n’abandi bayobozi bari muri gari ya moshi iva i Kyiv muri Ukraine yerekeza i Warsaw muri Polonye bivugwa ko bagezwe amajanja ariko bararusimbuka.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, 13 Nzeri 2026, ahagana saa kumi n'imwe, kuri sitasiyo ya gari ya moshi ya Yahodyn mu Ntara ya Volyn, hafi y’umupaka wa Ukraine na Polonye.
Ikigo gishinzwe gari ya moshi muri Ukraine ndetse n’abashinzwe umutekano wo mu kirere babonye ko hashobora kubaho igitero cy’indege zitagira abapilote maze basaba abagenzi bari muri gari ya moshi ihagaze itegereje guhaguruka kuyivamo habura iminota 15 gusa, mu gihe kandi iyari itwaye Boris Johnson, abajyanama mu by’umutekano, David Patraeus wahoze mu buyobozi bwa CIA ndetse n’abandi bayobozi yo yaje guhaguruka mbere y’igihe cyateganyijwe.
Iki kigo cyatangaje ko nyuma y’iminota isaga 20 aba bagenzi bavuye muri iyi gari ya moshi yari ihagaze yahise iraswa mu gice cy’imbere kibaho moteri. Ikigo gishinzwe gari ya moshi muri Ukraine cyashize mu majwi Uburusiya, aho cyatangaje ko bushobora kuba bwari bugamije kugaba igitero cy’indege zitagira abapilote kuri Boris Johnson.
Muri iryo joro kandi indege zitagira abapilote na misire z’Uburusiya zigera kuri 450 zarashwe muri Ukraine zica abantu batandatu ndetse abarenga 40 barakomereka mu bice bitandukanye bya Ukraine. Ibiro bishinzwe umutekano wo mu kirere ya Ukraine byatangaje ko byaburijemo indege zitagira abapilote 405 ndetse na misile enye muri iryo joro.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Boris Johnson yanenze ibi bitero, aho yagize ati:
Sinzi impamvu idasobanutse yatumye Putin arasa gari ya moshi ya Ukraine ihagaze ku mupaka wa Polonye muri iki gitondo. Icyo dushobora kwemeza tudashidikanya ni uko iki ari cyo gitero gitunguranye kandi kidafite ishingiro byerekana ibyo Abanya-Ukraine bahura na byo buri munsi - ndetse no kuri gari ya moshi za gisivili.
Yakomeje asaba Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'Umuryango w’Ubwirinzi bw’Ibihugu byo mu Majyaruguru ya Atlantika (NATO) gufasha Ukraine gukaza umutekano wo mu kirere.
Boris Johnson, abajyanama mu by’umutekano, David Patraeus wahoze mu buyobozi bwa CIA ndetse n’abandi bayobozi bari muri gari ya moshi iva i Kyiv yerekeza i Warsaw aho bari bavuye mu nama yiga ku mutekano yaberaga i Kyiv.
Gari ya moshi ya gisivile yarashwe igice cy'imbere ihagaze hafi y'umupaka uhuza Ukraine na Polonye