Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, yakoze ubukwe n’umunyemari wo muri Tanzania

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, yakoze ubukwe n’umunyemari wo muri Tanzania

Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, William Ruto, yakoze ubukwe na Isaya Yunge, umushoramari mu ikoranabuhanga ukomoka muri Tanzania, mu birori byabereye mu Mujyi wa Mwanza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, byitabiriwe n’ababyeyi be, Perezida Ruto na Madamu Rachel Ruto, hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ubu bukwe bwabereye muri Malaika Beach Resort, imwe muri hoteli zizwi cyane mu Mujyi wa Mwanza, uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria.

Perezida Ruto n’umugore we Rachel bari mu bashyitsi b’imena bitabiriye ibi birori, aho bombi bagaragaye baherekeza umukobwa wabo Charlene ubwo yinjiraga mu rusengero agiye gusezerana n’umukunzi we.

Amafoto n’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Charlene yambaye ikanzu ndende y’umweru, afite agatimba kamupfutse mu mutwe, anatwaye indabo z’amabara y’umweru n’umutuku.

Perezida Ruto na Madamu Rachel bari bambaye imyambaro yiganjemo ibara rya maroon, mu gihe abandi bagize umuryango wabo na bo bari bitabiriye ibi birori.

Mu bitabiriye ubu bukwe harimo abavandimwe ba Charlene, ari bo Nick, Stephanie, June na George Ruto, ndetse n’abayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Kenya.

Abo barimo Musalia Mudavadi, Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Abaminisitiri muri Kenya, Kipchumba Murkomen ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, na Aden Duale ushinzwe Ubuzima.

Hari kandi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Moses Wetang’ula, Guverineri w’Intara ya Nandi Stephen Sang, n’abadepite barimo Oscar Sudi na Millie Odhiambo.

Charlene yari amaze iminsi yitegura ubukwe

Mbere y’ubu bukwe, Charlene Ruto yari amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza imyiteguro ye yo kurushinga.

Ku wa 3 Ugushyingo 2026, yakorewe ibirori bizwi nka Bridal Shower, byitabiriwe n’inshuti ze n’abagore bo mu muryango we, aho bashimiye Imana ku rugendo rwe rw’urukundo banamwifuriza kuzagira urugo rwiza.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Charlene yashimiye abagore bamubaye hafi mu buzima bwe, avuga ko yishimiye kuba barifatanyije na we mu gutangira ikindi cyiciro cy’ubuzima.

Yagaragaje ko ukwemera Imana, urukundo n’ubufatanye by’abagore bamuzengurutse ari bimwe mu bintu aha agaciro mu gihe yitegura kubaka urugo.

Ku wa 4 Ugushyingo, Charlene yanakorewe umuhango yise ‘The Mother’s Blessing,’ aho nyina Rachel Ruto, ba nyirasenge, ba nyina wabo n’inshuti za nyina bamuhaye impano, bamugira inama ku buzima bw’urugo ndetse banamusengera.

Charlene yavuze ko yishimiye urukundo n’inama yahawe n’abo bagore, by’umwihariko ashimira nyina wamubereye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.

Ku wa 5 Ugushyingo, Charlene yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we Isaya Yunge, ayaherekeza amagambo agira ati: “Joyfully Ever After”, agaragaza ibyishimo byo gutangira ubuzima bushya.

Urukundo rwa Charlene na Isaya Yunge

Charlene Ruto na Isaya Yunge bari basanzwe barakoze umuhango gakondo wo gusaba no gukwa uzwi nka Koito, wabaye ku wa 8 Kanama 2026 mu gace ka Kilgoris, mu Ntara ya Narok muri Kenya.

Uyu muhango, ukorwa hakurikijwe umuco w’Abakalenjin, wari wahuje imiryango yombi mu rwego rwo kwemeza umubano w’abana babo.

Witabiriwe na Perezida William Ruto, Madamu Rachel Ruto, Visi Perezida wa Kenya Kithure Kindiki n’abandi banyacyubahiro.

Isaya Yunge ni umunya-Tanzania ukora ubucuruzi n’ishoramari mu ikoranabuhanga. Azwi cyane nk’uwashinze SomaApps Technologies, ikigo gifasha abanyeshuri bo muri Afurika kubona amakuru ku mahirwe yo kwiga no kubona buruse.

Asanzwe kandi akora ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Gukorera ubukwe muri Mwanza bifite igisobanuro cyihariye ku muryango wa Yunge, kuko ari ho akomoka.

Ubu bukwe bwahuje imiryango ibiri yo muri Kenya na Tanzania, nyuma y’amezi hafi atatu yari ashize aba bombi bakoze umuhango gakondo wo gusaba no gukwa.

Amafoto yafashwe mbere y’ubukwe

Amafoto ya Bridal Shower na ‘The Mother’s Blessing’

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza