Chivayo wamamaye mu gutanga imodoka n’amafaranga yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Ibanze ·

Chivayo wamamaye mu gutanga imodoka n’amafaranga yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Umunyemari wo muri Zimbabwe Wicknell Chivayo wapfuye ari kumwe n’umugore we Lucy Muteke mu mpanuka ya kajugujugu, yari umwe mu bantu bazwi cyane muri iki gihugu kubera ubucuruzi bwe, imibereho y’akataraboneka no gutanga imodoka zihenze n’amafaranga menshi.

Umunyemari wo muri Zimbabwe Wicknell Chivayo, wari uzwi ku izina rya “Sir Wicknell”, yapfuye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Marondera ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026.

Kajugujugu yarimo abantu batandatu yaguye mu gace ka Marondera kari mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umurwa Mukuru Harare. Abayobozi ba Zimbabwe batangaje ko nta muntu n’umwe wari uyirimo warokotse. Umuryango wa Chivayo waje kwemeza ko we n’umugore we Lucy Muteke bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka.

Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yo muri icyo gihugu.

Yamamaye mu gutanga imodoka n’amafaranga

Chivayo yari umwe mu banyemari bavugwaga cyane muri Zimbabwe. Uretse ibikorwa bye mu bijyanye n’ingufu, ibikorwa remezo n’ubwikorezi, yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imodoka zihenze, ingendo ze n’impano z’amafaranga yahaga abantu batandukanye.

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, inkuru zakusanyijwe n’itangazamakuru ryo muri Zimbabwe zagaragaje ko yari yaratanze imodoka n’izindi mpano zifite agaciro karenga miliyoni 9.3$.

Mu bahawe impano ze harimo abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi n’abandi bantu bazwi. Mu 2024 yahaye umuhanzi Jah Prayzah imodoka ya Mercedes-Benz yari ifite agaciro kagera ku bihumbi 180$, nyuma aza no kumuha Range Rover ndetse amugenera ibihumbi 150$ by’amafaranga.

Yigeze kandi guha inzego z’umutekano za Zimbabwe miliyoni 2$ n’imodoka 20 za Toyota Land Cruiser 300 Series, amafaranga n’imodoka byari bigenewe ibikorwa byo gufasha imibereho y’abagize izo nzego.

Nubwo ibyo bikorwa byatumaga bamwe bamufata nk’umugiraneza, inkomoko y’umutungo we n’amasezerano y’ubucuruzi yagiranaga n’inzego za Leta byagiye bibazwaho. Ibigo bye byahawe amasezerano ya Leta afite agaciro ka miliyoni amagana z’amadolari, by’umwihariko mu rwego rw’ingufu. Chivayo yahakanaga ibirego by’uko yaba yarabonye umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Chivayo yari yaranagutse mu bikorwa by’ubucuruzi hanze ya Zimbabwe kandi akunze kugaragara ari kumwe n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida wa Kenya William Ruto ni umwe mu bayobozi bari basanzwe bagaragara bari kumwe na Chivayo. Nyuma y’urupfu rwe, Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Chivayo, umugore we n’abandi bahitanywe n’impanuka, avuga ko yari inshuti ye ya hafi.

Chivayo yari yarashinze Intratrek Zimbabwe, ikigo cyakoraga cyane mu mishinga y’ingufu n’ibikorwa remezo. Mu 2026 yari yakomeje kwagura ibikorwa bye mu karere, birimo imishinga y’ingufu yavugwaga muri Eswatini, mu gihe umushinga wa Gwanda Solar Power Project muri Zimbabwe wari uteganyijwe kongera gusubukurwa.

Ni umwe mu banyemari bari bafite izina rikomeye muri Zimbabwe, waranzwe ku ruhande rumwe n’ubucuruzi n’impano z’agaciro gakomeye, ku rundi hakaba impaka n’amagenzura yagiye akurikira amasezerano ye n’inzego za Leta ataravugagwaho rumwe.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza