Costa del Sol ituwe n’abakire benshi yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Bruno I. Bagambiki ·

Inkongi y’umuriro yagaragariraga i Marbella, ahantu hahenze kandi heza ho kuruhukira ku nkombe z’inyanja.

Mu nkengero za Costa del Sol muri Esipanye hasanzwe hazwi ku kugira ikirere cyiza kigira izuba ryinshi, inkombe z'umucanga w'inyanja ya Mediterane n'umujyi mwiza ugizwe n’inzu z’akataraboneka hibasiwe n’inkongi y’umuriro yasize batatu bakomeretse umwe muri bo ajyanwa mu bitaro kubera ubushye nk'uko byatangajwe n’ubuyobozi muri ako gace.

Mu rukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2026, inkongi y'umuriro yatangiriye mu misozi miremire hanze ya Benahavis, hafi y'umudugudu ukize utuwe n'abanyamahanga benshi, nk'uko byatangajwe n'inzego z'ubutabazi mu majyepfo ya Andalusia.

Bavuze ko imiyaga yihutaga kuri kilometero 50 ku isaha n'imisozi miremire byakongeje ikwirakwira ryihuse cyane ry'inkongi, byagaragaraga mu gace k'ubucuruzi ka Marbella gaherereye mu nyanja ya Mediterane.

Abayobozi basabye abaturage bagera ku 9,500 bo mu mudugudu wa Benahavís kuguma mu mazu yabo. Abaturage bagera kuri 50 bavanywe mu gace k’inzu zihenze kari hafi aho, ariko nta mitungo yigeze yangirika. Indege zigera kuri 20 ziri gufasha abazimya umuriro barenga 200 bari ku butaka mu gikorwa cyo kuzimya uwo muriro.

Mu mihindagurikire y’ikirere, Esipanye ikomeje kwibasirwa n’inkongi z’umuriro ndetse na nyuma y’impeshyi kuva muri Kamena kugeza muri Kanama.

Ikigo gishinzwe ikirere AEMET cyavuze ko ari cyo gishyushye cyane kuva ikirere cyatangira guhindagurika mu 1961 aho ubushyuhe bwinshi bw’umwaka bwa dogere selisiyusi 45.7 bwagaragaye ku ya 2 Nzeri mu karere ka El Granado ko mu majyepfo y’uburengerazuba, na ko gaherereye muri Andalusia.

Nk’uko bigaragazwa na Sisitemu y’u Burayi itanga amakuru ku nkongi z’umuriro zibasira amashyamba, inkongi zimaze gutwika ubuso burenga hegitari 296,000 muri Espagne muri uyu mwaka.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza