Dushime Noella yahawe kuyobora Irembo yari imaze imyaka ine mu biganza bya Israël Bimpe

Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, ikigo cy’ikoranabuhanga cyari kimaze imyaka isaga ine kiyobowe na Israël Bimpe, mu mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.
Muri izi mpinduka zemejwe na Perezida Paul Kagame, Ngabe Rutagarama na we yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Irembo Ltd.
Dushime ahawe kuyobora iki kigo asanzwe akizi, kuko yakibayemo Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubufatanye (Director of Business and Partnerships), mbere yo kujya gukorera Proto, ikigo cy’ikoranabuhanga gikoresha ubwenge buhangano mu kunoza serivisi zitangwa n’inzego za Leta n’ibigo by’imari.
Mu nshingano yari afite muri Irembo, Dushime yagize uruhare mu gushyira serivisi za Leta zisaga 100 mu buryo bw’ikoranabuhanga, guteza imbere imikoranire n’ibigo by’abikorera no kwagura ibikorwa by’iki kigo mu yandi masoko yo muri Afurika.
Mu 2025, Dushime yinjiye muri Proto nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’iki kigo mu nzego za Leta (Managing Director for Government), aho yari ashinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu koroshya uburyo abaturage babona serivisi.
Nyuma yaje guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Proto muri Afurika (Managing Director for Africa), ndetse agaragara no mu nshingano z’ubuyobozi bw’ubufatanye mpuzamahanga (Head of Global Partnerships).
Muri Proto, Dushime yakoranye n’amabanki makuru, Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere uburyo bwo kwakira ibibazo by’abaturage, kurengera abakoresha serivisi z’imari no gukoresha ubwenge buhangano mu gutanga ibisubizo.
Mu bikorwa yagizemo uruhare harimo n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano bushobora kumva no kuvuga Ikinyarwanda, bwateguwe na Proto kugira ngo bufashe mu kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane mu nzego z’imari n’izitanga serivisi rusange.
Iri koranabuhanga ryakoreshejwe mu bikorwa bifitanye isano na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Mbere yo gukorera Irembo na Proto, Dushime yanabaye Umuyobozi wa ITM Africa muri Tanzania, aho yagize uruhare mu gutangiza ibikorwa by’icyo kigo, gushaka abafatanyabikorwa no kwagura ibikorwa byacyo.
Dushime agiye gusimbura Israël Bimpe, wari waragizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo ku wa 8 Nyakanga 2022, agatangira izo nshingano ku wa 12 Nyakanga uwo mwaka, asimbuye Faith Keza.
Bimpe yari yinjiye muri Irembo avuye muri Zipline, ikigo gikoresha indege zitagira abapilote mu kugeza ibikoresho bitandukanye aho bikenewe, birimo imiti n’amaraso.
Muri Zipline, yari yarayoboye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iki kigo mu Rwanda, nyuma aza guhabwa inshingano zo kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Bimpe yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo kuva muri Kamena 2020.
Bimpe kandi ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), inshingano yahawe mu Ugushyingo 2024.
Yize ibijyanye na Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yaranabaye Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri biga Farumasi (International Pharmaceutical Students’ Federation).
Dushime Noella yahawe kuyobora Irembo yari imaze imyaka ine mu biganza bya Israël Bimpe
Irembo yatangiye ibikorwa mu 2015, ikaba izwi cyane kubera urubuga rwa IremboGov, rufasha abaturage n’abanyamahanga gusaba no kwishyura serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki kigo gifite kandi IremboPay, uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha inzego za Leta n’ibigo by’abikorera kwakira ubwishyu hifashishijwe telefone, amakarita ya banki n’ubundi buryo.
Dushime Noella ahawe inshingano zo kuyobora iki kigo mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, no kwagura ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye.
Dushime ahawe kuyobora iki kigo asanzwe akizi, kuko yakibayemo Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubufatanye
Irembo Ltd yari imaze imyaka isaga ine iyobowe na Israël Bimpe
Ngabe Rutagarama na we yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Irembo Ltd.