Perezida wa Israel yahisemo Eisenkot uhanganye na Netanyahu ngo ashinge Guverinoma

Ibanze ·

Perezida wa Israel yahisemo Eisenkot uhanganye na Netanyahu ngo ashinge Guverinoma

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahuye n’imbogamizi nshya mu rugamba rwo kuguma ku butegetsi, nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu, Isaac Herzog, atangaje ko agiye guha Gadi Eisenkot bahanganye inshingano zo kugerageza gushyiraho Guverinoma nshya.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, nyuma y’amatora y’abadepite yabaye ku wa 27 Ukwakira, aho nta ruhande rwabonye ubwiganze buhagije bwo gushyiraho Guverinoma rwonyine.

Gadi Eisenkot, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel akaba ayobora ishyaka Yashar, byitezwe ko ahabwa ku mugaragaro izi nshingano kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo.

Nk’uko CNN ibitangaza, Eisenkot yashyigikiwe n’abadepite 67 mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel izwi nka Knesset, mu gihe Netanyahu yashyigikiwe na 46. Abadepite barindwi bo mu ishyaka United Torah Judaism, risanzwe rishyigikira Netanyahu, bahisemo kutagira umukandida bashyigikira.

Nubwo Eisenkot yabonye inkunga y’abadepite benshi, ntibisobanuye ko yamaze kubona ubwiganze bw’amashyaka ashobora gufatanya kuyobora igihugu.

Amashyaka ane y’abatavuga rumwe na Netanyahu yifuza guhuriza hamwe afite imyanya 48 gusa mu Nteko igizwe n’abadepite 120. Eisenkot arateganya gushaka inkunga y’andi mashyaka kugira ngo Guverinoma ye ibashe kujyaho.

Mu badepite 67 bamushyigikiye harimo 19 bo mu mashyaka abiri ahagarariye cyane cyane Abarabu bo muri Israel. Icyakora, bamwe mu bafatanyabikorwa be ntibemera ko Guverinoma izashingira ku nkunga y’ayo mashyaka.

Avigdor Liberman, uyobora ishyaka Yisrael Beiteinu, ari mu batavuga rumwe n’ubwo buryo, kuko asanga Guverinoma ishingiye ku nkunga y’ayo mashyaka ishobora kutarambera ku butegetsi.

Liberman yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo hashakwe ubwumvikane n’amashyaka y’Abayahudi bakurikiza cyane imigenzo y’idini, arimo Shas na United Torah Judaism.

Icyakora, ayo mashyaka na yo afite ibyo atumvikanaho n’abatavuga rumwe na Netanyahu, cyane cyane ku kibazo cyo gusaba abagabo bo mu muryango w’Abayahudi b’aba-Orthodox kwinjira mu gisirikare, nk’uko biteganywa ku bandi baturage bagomba gukora uwo murimo.

Ku rundi ruhande, Netanyahu yanenze umugambi wo gushyiraho Guverinoma ishingiye ku nkunga y’amashyaka y’Abarabu, avuga ko bishobora gushyira igihugu mu kaga.

Yasabye ko hashyirwaho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ihuriyemo amashyaka atandukanye, ariko ishyaka rya Eisenkot ryagaragaje ko Likud ya Netanyahu yakwakirwa muri ubwo bufatanye ari uko yitandukanyije n’amashyaka rifata nk’ay’intagondwa.

Eisenkot azahabwa iminsi 28 yo kuganira n’amashyaka ashobora kumufasha gushyiraho Guverinoma, ishobora kongerwaho indi minsi 14 mu gihe yaba ataragera ku bwumvikane.

Mu gihe yananirwa, Netanyahu ashobora guhabwa amahirwe yo kugerageza gushyiraho Guverinoma.

Netanyahu, umaze igihe kirekire kurusha abandi bose ayobora Guverinoma ya Israel, akomeje guhangana n’igitutu cya politiki, mu gihe igihugu kikiri mu mpaka zikomeye ku mutekano, intambara yo muri Gaza n’uko kizayoborwa mu myaka iri imbere.

Icyemezo cya Perezida Herzog ni intambwe ikomeye kuri Eisenkot, ariko kugera ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe bizaterwa n’ubushobozi bwe bwo guhuza amashyaka afite imyumvire n’inyungu zitandukanye.

Perezida wa Israel yahisemo Eisenkot uhanganye na Netanyahu ngo ashinge Guverinoma

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza