Ibihugu bitanu by’u Burayi bishaka kumvikana n’u Rwanda ku kwakira abimukira

Bruno I. Bagambiki ·

Ibihugu bitanu by’u Burayi bishaka kumvikana n’u Rwanda ku kwakira abimukira

Ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) birashaka kugirana amasezerano n’u Rwanda ajyanye no kwakira abimukira bangiwe ubuhungiro muri ibyo bihugu, bakaba bararangije inzira zose z’amategeko zo kujuririra icyo cyemezo.

Ibyo bihugu ni u Budage, Autriche, Danemark, u Bugereki n’u Buholandi.

Amakuru yatangajwe na Reuters na Euronews kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, avuga ko ibi bihugu biri mu biganiro n’u Rwanda, bikaba biteganya gutangaza gahunda yabyo mu nama y’iminsi ibiri yiga ku bibazo by’abimukira, izwi nka Vienna Migration Conference, ibera i Vienne muri Autriche.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Vincent Biruta, uhagarariye u Rwanda muri iyi nama, biteganyijwe ko azatanga ikiganiro ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Azagaruka ku buryo u Rwanda rukorana n’ibindi bihugu mu gucunga ibibazo by’abimukira, kurengera impunzi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Nubwo ibitangazamakuru byo mu Burayi bitangaza ko ibiganiro bigeze kure, kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntiratangaza ko hari amasezerano yamaze kugerwaho n’ibyo bihugu bitanu.

Icyo ibihugu by’i Burayi biteganya

Iyi gahunda izwi nka ‘Return Hubs’, ishingiye ku gushyiraho ibigo byakira abimukira bangiwe ubuhungiro, mu gihe hagishakishwa uburyo bwo kubasubiza mu bihugu bakomokamo.

Euronews yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda gishobora kuba umushinga w’igerageza uzakira abantu babarirwa mu magana, ugatangira ahagana hagati mu 2027.

Abazoherezwa muri ibyo bigo bazaba ari abantu barangije inzira zose z’amategeko zo gusaba kuguma mu bihugu by’u Burayi.

Amakuru yatangajwe n’iki gitangazamakuru avuga ko abo bantu bashobora guhabwa ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu kibakiriye no kugira uburenganzira bwo kugenda bisanzuye.

Biteganyijwe kandi ko ibihugu bitanu ari byo bizishyura ikiguzi cyo gutwara no gucumbikira abo bimukira, nubwo ingano y’amafaranga azakoreshwa itaratangazwa.

Ibyo u Rwanda rwari rwaratangaje

Mu kiganiro yagiranye na Royal FM muri Kanama 2026, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yemeje ko hari ibiganiro by’ibanze hagati y’u Rwanda n’ibihugu bimwe byo mu Burayi ku bijyanye no kwakira abimukira by’agateganyo.

Icyo gihe, Makolo yashimangiye ko nta masezerano yari yakagezweho.

Ku wa 29 Kanama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, na we yemeje mu kiganiro na AFP ko intumwa z’ibihugu by’u Burayi zari zasuye u Rwanda kandi ko ibiganiro byari bikomeje.

Gahunda ibihugu bitanu by’u Burayi biteganya itandukanye n’iyari ikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza mu 2022, yo kwakira abimukira ubusabe bwabo bw’ubuhungiro butarasuzumwa, nubwo nyuma Guverinoma y’u Bwongereza mu 2024 yaje kuyahagarika.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa niba u Rwanda rwamaze kumvikana n’ibi bihugu bitanu, ibikubiye mu masezerano bishaka kugirana, umubare w’abimukira bashobora kwakirwa cyangwa ikiguzi cy’iyo gahunda.

I Vienne muri Autriche hari kubera inama y’iminsi ibiri ya Vienna Migration Conference (Ifoto ya Vienna Migration Conference 2025)

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza