Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandatu muri Singapore

Aimable Dusabimana ·

Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandatu muri Singapore

Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandatu mu irushanwa mpuzamahanga rya ACF Coffee Excellence Awards (ACEA) 2026 ryabereye muri Singapore, ishimangira ubushobozi bw’abahinzi n’abatunganya ikawa mu Rwanda bwo kugeza ku masoko mpuzamahanga umusaruro wujuje ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.

Muri iri rushanwa ryahuje ingero z’ikawa zaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, u Rwanda rwari rwohereje ingero 10, esheshatu muri zo ziza gutsindira ibihembo, birimo bitatu byo mu cyiciro cya Platinum n’ibindi bitatu byo mu cyiciro cya Gold.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ko ibi bihembo ari ikindi kimenyetso cy’uko ikawa y’u Rwanda ikomeje kwigaragaza mu zo ku rwego rwo hejuru, zizwi nka Specialty Coffee.

Ibihembo bya Platinum byahawe ingero z’ikawa zabonye amanota 90 kuzamura ku 100, mu gihe ibya Gold byahawe izabonye amanota ari hagati ya 80 na 89.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Ikawa mu bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN Coffee Federation), mu bikorwa byaherekeje inama mpuzamahanga ya ASEAN International Coffee Summit 2026, yabereye muri Singapore kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo wabaye ku wa 7 Ugushyingo.

Iyi nama yahuje abahinzi, abatunganya ikawa, abayicuruza n’abayigura baturutse mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’urwego rw’ikawa, kongera ubuziranenge no gushaka amasoko mashya.

Abahinzi b’ikawa mu Rwanda bishimiye ibihembo

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko ibi bihembo bigaragaza umuhate w’abahinzi, amakoperative, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga mu gukomeza kuzamura ubuziranenge bw’umusaruro w’u Rwanda.

Yasobanuye ko gutsindira ibihembo ku rwego mpuzamahanga bishimangira ubushobozi bw’ikawa y’u Rwanda bwo guhangana ku masoko akenera ikawa y’ubuziranenge bwo hejuru.

Mu batsindiye ibihembo harimo Koperative Abateraninkunga ba Sholi yo mu Karere ka Muhanga, yegukanye igihembo cya Platinum.

Umuyobozi w’iyi koperative, Aimable Nshimiye, yavuze ko iki gihembo kibahaye imbaraga zo gukomeza guteza imbere ubuziranenge bw’ikawa bahinga no kwagura ibikorwa byabo.

Yagaragaje ko gutsindira igihembo nk’iki bishobora kubafasha kurushaho kumenyekana ku masoko mpuzamahanga, kubona abaguzi bashya no kongera amahirwe y’iterambere ry’abahinzi bagize koperative.

U Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga mu kuzamura ubwiza bw’ikawa, binyuze mu guhugura abahinzi, kunoza uburyo bwo kuyisarura no kuyitunganya, kongera ubushobozi bw’inganda zayo no gukurikirana ubuziranenge kuva mu murima kugeza ku isoko.

U Rwanda ruri gushaka amasoko mashya muri Aziya

Ibi bihembo bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura amasoko y’ikawa yarwo, by’umwihariko mu bihugu byo muri Aziya.

Mu nama ya ASEAN International Coffee Summit 2026, NAEB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abakora n’Abacuruza Ikawa muri Singapore (Singapore Coffee Association), agamije korohereza ikawa y’u Rwanda kugera ku masoko yo muri icyo gihugu no mu bindi bigize Umuryango wa ASEAN.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, ashyikirizwa igihembo muri Singapore

Aya masezerano ateganya ubufatanye mu guhanahana amakuru ku masoko, guhuza abahinzi n’abatunganya ikawa n’abaguzi mpuzamahanga, ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubucuruzi.

Singapore ifatwa nk’imwe mu nzira zishobora gufasha ikawa y’u Rwanda kwinjira ku yandi masoko yo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, aho hari ibihugu bifite ubucuruzi bwagutse bw’ikawa.

U Rwanda rwiyemeje kwinjiza miliyoni 192$ mu ikawa bitarenze 2029

Ibi bihembo bije kandi mu gihe u Rwanda rukomeje kongera amafaranga rwinjiza mu ikawa yoherezwa mu mahanga.

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.000 z’ikawa, zinjije miliyoni 139,3 z’amadolari ya Amerika.

Aya mafaranga yiyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka wa 2024/2025, ubwo ikawa yoherejwe mu mahanga yari yarinjije miliyoni zisaga 116 z’amadolari, avuye kuri toni zigera ku 21.000.

Mu ngamba zo guteza imbere urwego rw’ikawa z’imyaka ya 2024–2029, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 192$ buri mwaka mu ikawa yoherezwa mu mahanga bitarenze 2029.

Kugera kuri iyi ntego bizasaba gukomeza kongera umusaruro, kuzamura ubuziranenge, kwagura amasoko no kongera agaciro k’ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ibihembo bitandatu byegukanywe muri Singapore bishobora kugira uruhare muri uru rugendo, kuko biha ikawa y’u Rwanda amahirwe yo kurushaho kumenyekana mu baguzi bashaka ikawa yihariye kandi y’ubuziranenge bwo hejuru.

Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandatu muri Singapore

U Rwanda rwitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya ACF Coffee Excellence Awards (ACEA) 2026 ryabereye muri Singapore

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza