Ikirere cy’indege muri Amerika cyafunguwe, hasabwa miliyari $50 zo kuvugurura ikoranabuhanga

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili (FAA) cyongeye gufungura ikirere cy’indege nyuma y’amasaha agera kuri atanu ingendo zazo zihagaritswe. Minisitiri w’Ubwikorezi, Sean Duffy, yasabye Inteko Ishinga Amategeko (Congress) gutanga miliyari 50 z’amadolari yo kuvugurura ikoranabuhanga rigenzura ingendo zo mu kirere.
Duffy yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege cyakuweho saa mbiri n’iminota 15 z’ijoro ku isaha ya Washington, ubwo i Kigali hari saa cyenda n’iminota 15 z’igicuku, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026.
FAA yatangaje ko yabanje kugenzura imikorere ya sisitemu zayo, ikemeza ko zikora neza mbere yo kwemerera indege gusubukura ingendo. Zimwe mu ndege zatangiye kongera guhaguruka.
Duffy yavuze ko bizafata igihe kugira ngo ingendo zisubire mu buryo, bitewe n’uko amakompanyi y’indege azabona abapilote n’abandi bakozi bakenewe mu ndege. Ingendo zimwe zagombaga gukomeza muri iryo joro, izindi zigasubukurwa ku wa Gatandatu mu gitondo. Yasabye abagenzi kubaza amakuru agezweho amakompanyi y’indege bagombaga kugendana.
Ikibazo cyatangiye ahagana saa cyenda n’iminota 36 z’amanywa ku isaha ya Washington, ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026 (saa yine n’iminota 36 z’ijoro i Kigali), ubwo ibigo bigenzura ingendo zo mu kirere byagiraga ibibazo by’itumanaho n’imikorere ya radar.
FAA yahise ihagarika ingendo, mu gihe indege zirenga 3.500 zari mu kirere. Abapilote n’abagenzuzi b’ingendo zo mu kirere bakurikije amabwiriza asanzwe, indege zigwa amahoro. Saa mbiri z’ijoro ku isaha ya Washington, indege zari zikiri mu kirere zari zisigaye zitagera kuri 400.
Indege zitwara indembe, izitwara imizigo y’ingenzi mu bikorwa byo gutabara ubuzima n’iz’inzego zishinzwe umutekano zo zakomeje ingendo zazo.
Duffy yasobanuye ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugenzura ingendo zo mu kirere muri Amerika rishaje. Ibikoresho by’itumanaho byakiriye amakuru arenze ubushobozi bwabyo, bitangira gutanga amakuru adahuye, bituma sisitemu ifungwa. Ibikoresho bishya byo nta kibazo byagize.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Markwayne Mullin, wari kumwe na Duffy mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House, yagize ati: “Nta kimenyetso na kimwe twabonye kigaragaza ko iki ari igitero cyagabwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ati: “Iki ni ikibazo gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu kuko sisitemu yacu igenzura ingendo zo mu kirere ishaje, kandi Inteko Ishinga Amategeko ntiyigeze iyiha umwanya w’ibanze.”
Mullin yavuze ko Perezida yatangaje ko iki ari ikibazo gisaba ubutabazi bwihutirwa ku rwego rw’igihugu, bityo Inteko Ishinga Amategeko ikaba igomba kwemeza amafaranga yo kubaka sisitemu nshya.
Duffy yagize ati: “Iki ni ikibazo cyihutirwa. Ndashaka ko Inteko Ishinga Amategeko iduha amafaranga yihutirwa. Ibi bihuriweho n’amashyaka yombi. Ni iby’Abanyamerika. Ndashaka miliyari 50 z’amadolari.”
Yongeyeho ati: “Perezida Trump ni umwubatsi. Azubaka uru rusobe rw’itumanaho, ageze ku Banyamerika ibyo bakeneye. Ariko Perezida ntashobora kugeza kuri Amerika ibyo ikeneye, Inteko Ishinga Amategeko itatanze amafaranga yo kubigeraho.”
Duffy yavuze ko mu myaka 25 ishize, FAA yahawe miliyari 15 z’amadolari yo gukemura iki kibazo, ariko hagakorwa bike cyane. Trump yabonye miliyari 12,5 z’amadolari yo gutangiza iri vugurura, ariko Inteko Ishinga Amategeko igomba gutanga amafaranga asigaye kugira ngo rirangire.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Amerika, Sean Duffy, asobanura impamvu ingendo z’indege zahagaritswe, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ku wa Gatanu
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu wa Amerika, Markwayne Mullin, avuga ko nta kimenyetso cy’igitero cy’ikoranabuhanga cyabonetse