“Imvura iragwa ngo umuriro na wo ugiye kugama!” – Senateri Evode yagaragaje impungenge ku mashanyarazi
.jpg)
Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje impungenge ku kibazo cy’amashanyarazi akomeje gucika mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho yavuze ko hari ahantu imvura igwa amashanyarazi agahita abura. Yanibajije ku buziranenge bw’ibikoresho bikoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi, asaba ko ibyo bibazo byakwitabwaho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu Nteko Rusange ya Sena, ubwo abasenateri bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Senateri Evode yashimye intambwe imaze guterwa mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda, ariko agaragaza ko hakiri ibibazo bijyanye n’uburyo atangwa, cyane cyane kuba acika kenshi mu gihe cy’imvura.
Yagize ati:
Yewe, hari n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato dukunze kubona na hano muri Kigali. Imvura iguye, imvura iragwa ngo umuriro na wo ugiye kugama! Njye, ahantu ntuye ku Kicukiro, buri gihe imvura iguye umuriro uragenda. Nabajije umuntu ushinzwe REG hariya mu karere, igisubizo ampa ambwira ngo hari ahantu insinga z’amashanyarazi zaguye.
Senateri Evode yagarutse kandi ku miterere y’ibikorwa remezo by’amashanyarazi, avuga ko hari aho insinga zinyuzwa mu biti, izindi zikaba zimanikwa ku nkingi z’ibiti, ku buryo iyo haguye imvura zishobora kugwa no kugera mu mihanda.
Yagize ati:
“Kuko usanga hari insinga z’imikara zica mu biti, zimwe babizirika ku bintu by’ibiti, zikongera zigaca mu mivumu iri ahantu. Imvura yagwa ugasanga byahanutse, cyangwa se watambuka ugasanga urimo urabikandagira n’imodoka, biri aho mu muhanda.”
Yibajije niba ibikoresho nk’ibyo byujuje ubuziranenge bukenewe, cyangwa niba hari aho imirimo ikorwa mu buryo butanoze.
“Ku buryo jye nibaza ngo biriya bintu baba bareba ugukomera kwabyo cyangwa se ubuziranenge bwabyo? Kuko jye nibaza ko hari aho babisondeka cyangwa bakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge.”
Senateri Evode yanagarutse ku nkongi z’umuriro zikunze kwibasira inyubako zitandukanye, agaragaza ko hakwiye gusuzumwa niba hari aho zaba zifitanye isano n’ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge bishobora kuba bikoreshwa mu gihugu.
Yagize ati:
Yakomeje agira ati:
Kuko iyo hypothèse (kugenekereza) na yo barayitubwira. Sinzi niba ibyo na byo mwarabiganiriye, kuko kuvuga ngo ibintu bihora bishya, bihora bishya, ndakeka ko na byo ari ikindi kibazo gifitanye isano n’iki kibazo umuntu yagombye kureba.
Icyakora, Senateri Evode ntiyemeje ko izo nkongi ziterwa n’ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ahubwo yagaragaje ko ari imwe mu mpamvu zikwiye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane niba hari aho zifitanye isano.
Mu bindi bibazo yagarutseho harimo ubushobozi bw’igihugu bwo gutanga amashanyarazi ahagije mu gihe abayakenera bagenda biyongera, cyane cyane mu nganda no mu rwego rw’ubwikorezi, aho ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi rigenda ryiyongera.
Yabajije Komisiyo niba, hashingiwe ku mishinga iri gukorwa n’ingengabihe yatanzwe n’inzego za Leta, intego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose bitarenze mu 2029 izashoboka kuko hasigaye igihe gito cyane.
Mu kumusubiza, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yasobanuye ko nta bushakashatsi bwagaragajwe bwemeza ko inkongi z’umuriro ziterwa n’ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kuko zishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.
Yagaragaje ko hari ingamba zo kuvugurura ibikorwa remezo by’amashanyarazi no kongera ingano yayo, harimo imishinga yo kubyaza amashanyarazi imirasire y’izuba, amazi na gaz methane.
Komisiyo yagaragaje ko kugeza mu 2026, ingo 88,3% mu Rwanda ari zo zibarwa nk’izifite amashanyarazi, mu gihe intego ari uko ingo zose zizaba ziyafite mu 2029.
Inteko Rusange ya Sena yemeje raporo ya Komisiyo n’umwanzuro usaba Guverinoma kunoza uburyo bwo gukurikirana ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bihabwa abaturage, kugira ngo ibyangiritse bisanwe ku gihe.