Imvura ishobora kwiyongera mu Ukwakira n’Ugushyingo

Bruno I. Bagambiki ·

Imvura ishobora kwiyongera mu Ukwakira n’Ugushyingo

Mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo, aho Meteo Rwanda ivuga ko ingano yayo ishobora kwiyongera ugereranyije n’iyari imaze iminsi igwa.

Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe n’uko rikorwa muri Meteo Rwanda, Dr. Anthony Twahirwa, yavuze ko mu Gushyingo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300, bikaba bigaragaza ko ishobora kuba nyinshi kurusha iyaguye mu kwezi kwabanje.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Dr. Twahirwa yasobanuye ko ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gihe yiyongera, anasobanura icyo milimetero z’imvura zisobanura iyo zipimwe ku buso.

Yagize ati:

“Mu by’ukuri nk’iyo ugiye kureba icyegeranyo twateguye cy’uku kwezi guhera gutangiye kugeza kurangije kiragaragaza ko dufitemo imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300, iyo tuvuze milimetero 300 ni ukuvuga ko ari litiro 300, zaguye ku buso bwa metero kare imwe ikaba yinjiye mu butaka, ubundi milimetero imwe ingana na litiro imwe y’amazi yaguye ku buso bwa metero kare imwe, rero iyo tuvuga hagati ya milimetero 90 na 300, ubwo ni ukuvuga hagati ya litiro 90 na 300 yaguye kuri metero kare imwe, urumva rero ko iyo mvura yisumbuyeho ugereranyije n’ukwezi tuvuyemo.”

Meteo Rwanda ivuga ko imvura igenda yiyongera muri iki gihe, kandi ko Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza ari mu mezi asanzwe arangwa n’imvura nyinshi mu Rwanda.

Iteganyagihe kandi rishingira ku miterere y’ikirere irimo El Niño, ishobora kugira uruhare ku buryo imvura igwa mu bice bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba.

Imvura nyinshi ishobora gufasha ibikorwa by’ubuhinzi kubona amazi akenewe, ariko kandi iyo iguye ari nyinshi mu gihe gito ishobora guteza isuri, imyuzure n’inkangu.

Abaturage, cyane cyane abahinzi n’abatuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza, basabwa gukomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe atangwa na Meteo Rwanda kugira ngo bafate ingamba hakiri kare.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza