Ingamba nshya mu micungire y’imari n’imitangire ya serivisi: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’ibaruramari rya Leta ihuje n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, inemeza izindi ngamba n’amasezerano bigamije kunoza imikorere y’inzego za Leta n’iterambere ry’ubukungu.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejejweho Raporo y’ibaruramari ya Leta ihujwe y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ndetse inagezwaho uko igihembwe cy’ihinga 2027A gihagaze, isanga ibikorwa bigeze ku ntambwe ishimishije.
Abaminisitiri kandi bagejejweho raporo ku gipimo cy’imiyoborere na raporo ku ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze. Inama yasabye inzego bireba gukomeza kubakira ku byagezweho, gushyira mu bikorwa ingamba zihuriweho no kunoza imitangire ya serivisi n’uburyo abaturage bishimira ibyo bakorerwa.
Mu byemezo byafashwe, Leta yemeye imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), ikigo gikurikiranwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Ibi bigamije kongera ubushobozi bwacyo, kunoza imicungire no gushishikariza urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu kongera uruhare mu bukungu bw’igihugu.
Inama yemeje kandi amasezerano y’ubufatanye n’ishoramari mpuzamahanga, arimo ayahuje u Rwanda na Raffles Family Office Limited mu gushaka inkunga y’imishinga y’iterambere no guteza imbere ishoramari mpuzamahanga, ndetse n’ay’u Rwanda na Luma & Lua agamije guteza imbere no kunoza imicungire y’Ikigo Mpuzamahanga cya Musanze gitegura kikanahugura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare.
Byongeye kandi, Inama y’Abaminisitiri yemeje ihindurwa ry’iteka rya Minisitiri rigenga imirongo ngenderwaho ikurikizwa mu gushyira mu bikorwa ihame rusange ry’imikoreshereze y’amakuru. Yemeje kandi ko Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Helliate Rushwaya, afite icyicaro i Kigali, mu gihe Ambasaderi wa Finland mu Rwanda, Anna Merrifield, afite icyicaro i Dar es Salaam.