Iperereza kuri se wa Meghan Markle ku mashusho y’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Ibanze ·

Iperereza kuri se wa Meghan Markle ku mashusho y’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Thomas Markle Sr., w’imyaka 82, se wa Meghan Markle washakanye n’Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza, ari gukorwaho iperereza muri Philippines nyuma y’uko umuhungu we, Thomas Markle Jr., atanze amakuru avuga ko yavumbuye amashusho amagana, ashobora no kuba abarirwa mu bihumbi, agaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje ku wa 22 Ukwakira 2026, Thomas Markle Jr. yavuze ko yavumbuye ayo mashusho mu dusanduku tune twari turimo ibikoresho bya se mu Mujyi wa Cebu, muri Philippines, aho bari barimukiye mu ntangiriro za 2025.

Yavuze ko yavumbuye ayo mashusho ari muri telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho bya se, ahita abimenyesha inzego z’umutekano zo muri Philippines ndetse n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe Iperereza, FBI.

Aya makuru yongeye kugarura mu itangazamakuru umubano umaze imyaka umunani utifashe neza hagati ya Meghan Markle na se.

Umwe mu bantu ba hafi ya Meghan yabwiye The Sun ko ibyagaragaye bishobora gutuma abantu basobanukirwa impamvu uyu mugore yahisemo kutongera kugirana umubano na se kuva mu 2018.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, Meghan yatangaje ko mu 2018 Polisi y’u Bwongereza yamumenyesheje ibirego bikomeye byari byatanzwe kuri se, kandi ko yari yijejwe ko biri gukorwaho iperereza.

Yagize ati:

“Mbabajwe cyane n’amakuru yagiye ahagaragara mu masaha 24 ashize, kandi ndazirikana abana bose bashobora kuba baragiriwe nabi.”

Meghan yasobanuye ko icyemezo cyo gukomeza kwitandukanya na se no kutamwemerera guhura n’abana be, Archie na Lilibet, cyari kigamije kubarinda.

Thomas Markle Sr. yahakanye yivuye inyuma ibirego ashinjwa, abwira Daily Mail ko ari ibinyoma bikomeye, avuga ko atumva impamvu umuhungu we ashaka kumwangiriza izina.

Umukobwa we Samantha Markle na we yamushyigikiye, ashinja musaza we Thomas Jr. guhimba ibirego agamije kwihimura kuri se.

Umubano wa Meghan na se watangiye kuzamo agatotsi mbere y’ubukwe bwe n’Igikomangoma Harry mu 2018, nyuma y’amakuru y’uko Thomas yari yarakoranye n’abafotora b’ibyamamare kugira ngo bagaragaze amafoto ye mu itangazamakuru.

Kuva icyo gihe ntibongeye kugirana umubano mwiza, ndetse Thomas ntarahura n’abuzukuru be bombi.

Kugeza ubu, ibirego bijyanye n’amashusho y’ihohoterwa rikorerwa abana ntibirahamwa na Thomas Markle mu rukiko, kandi nta cyaha arashinjwa ku mugaragaro. Inzego z’ubugenzacyaha ziracyasuzuma amakuru yatanzwe.

Umubano wa Meghan Markle na se umaze igihe urimo igitotsi

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza