“Izo nzoga nta nubwo ziryoshye” - Perezida Kagame yahanuye urubyiruko kwirinda inzoga nk’ibinya by’akanya gato

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahanuye urubyiruko kwirinda gutwarwa n’inzoga, agaragaza ko kuzinywa umuntu agamije kwibagirwa ibibazo ahura na byo mu buzima ari ukwishuka, kuko zishobora gutuma atabona uko ahangana n’ibyo bibazo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu kiganiro ‘Youth Meet the President’, cyamuhuje n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 muri BK Arena i Kigali.
Mu mpanuro yaruhaye, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva impamvu bamwe mu bantu bakunda inzoga kugeza ubwo bazibata, nyamara zishobora kubangiriza ubuzima no kubabuza gukora ibyo bashinzwe.
Yavuze ko hari abantu banywa inzoga bibwira ko zibafasha kwihanganira ibibazo by’ubuzima, nyamara icyo bakora ari ukwishyira mu gihe gito batitekerezaho cyangwa ngo bahangane n’ibyo bibazo.
Yagize ati:
“Izo nzoga nta nubwo ziryoshye. Baravuga ngo bakurikiramo uburyohe, nta burimo, ariko nyine biguma bijya mu mutwe, rimwe hari ababikora bibwira ngo bibafasha bibwira ngo bibafasha kunyura mu buzima bukomeye kuko urasinzira, ntabwo ari ugusinzira, uraraba. Ni nk’ikinya. Ni uguhora witera ikinya ngo ubone ko umunsi wahita. Ntabwo aribyo.
Yakomeje agira ati:
Ibyiza ni uko wahangana n’ibitaryoshye n’ibitakuryoheye by’ako kanya ariko uzi ngo ubifitemo ubuzima bwiza buzakugeza ku biryoshye. Imyifatire rero y’abantu rero ni ingenzi.”
Aya magambo agaragaza ko Perezida Kagame asanga umuntu adakwiye guhunga ibibazo by’ubuzima yishingikirije ku nzoga, ahubwo ko agomba kugira ubutwari bwo kubihanganira no gushaka uko abikemura.
Yashimangiye ko imyitwarire y’umuntu ari ingenzi mu kugena icyerekezo cy’ubuzima bwe, kuko ibyemezo afata uyu munsi bishobora kugira ingaruka ku hazaza he.
Yatanze urugero rw’uwo bakoranaga bya hafi wabaswe n’inzoga
Perezida Kagame yasangije urubyiruko inkuru y’umukozi bakoranaga bya hafi wari warabaswe n’inzoga, ku buryo byageze aho bimubangamira mu kazi ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yasobanuye ko hari igihe yashakaga uwo mukozi akamubura, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, ariko akaza kumenya ko yabaga yagiye kunywa inzoga.
Umunsi umwe, yahisemo kumutumaho abashinzwe umutekano kugira ngo bamuzane aho yari ari, ashaka kwirebera uko yari ameze.
Ubwo uwo mukozi yageraga iwe, Perezida Kagame yamubonye agerageza kuzamuka ingazi ariko bikamunanira, ku buryo byabaye ngombwa ko yishingikiriza ku rukuta kugira ngo ashobore kugera aho yari ari.
Yamubajije ibyari byamubayeho, ariko uwo mukozi akomeza kwihagararaho avuga ko nta kibazo afite.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaho yamusabye kureka inzoga kugira ngo bakomeze gukorana neza, ariko bikamunanira, kugeza ubwo byabaye ngombwa ko areka gukorana na we.
Yifashishije uru rugero, Umukuru w’Igihugu yagaragaje uburyo inzoga zishobora kwangiza umuntu, zikamuvutsa amahirwe yari afite mu buzima no mu kazi.
Yasabye urubyiruko guharanira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka rurimo ari ingenzi mu kugena icyerekezo cy’ubuzima bwarwo, kuko ari bwo umuntu ashobora kwiyubaka cyangwa akishora mu ngeso zimwangiriza ahazaza.
Yarushishikarije kwiga, gukora no kumenya gutandukanya ibifite akamaro n’ibishobora kuruyobya, aho guhora rugendera ku byo abandi bakora.
Perezida Kagame yagaragaje ko n’ababa baraguye mu ngeso mbi bakwiye kugira ubutwari bwo kwisubiraho, kuko guhindura ubuzima bishoboka igihe umuntu abifatiye icyemezo.