Kicukiro: Uruganda rukora ibikoresho byo mu nzu rwafashwe n’inkongi

Uruganda rwa CR Furniture Co., Ltd rukora ibikoresho byo mu nzu no mu biro, ruherereye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, rwibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026. Polisi y’u Rwanda yohereje ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi ngo ritange ubutabazi.
Uru ruganda ruherereye ku muhanda KK 338 St, hafi ya KK 19 Ave, mu gace gatuwemo n’abaturage kandi gakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ibindi bigo.
Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeje ko ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi no gutanga ubutabazi ryageze ahabereye iyi nkongi, inashimira abatanze amakuru kugira ngo ubutabazi butangwe.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza icyateye iyi nkongi, ingano y’ibyangiritse.
CR Furniture Co., Ltd ni uruganda rukora ibikoresho bitandukanye byo mu nzu no mu biro, birimo intebe, ameza, ibitanda, utubati n’inzugi. Rukora kandi ibikoresho byihariye hakurikijwe ibyo abakiriya bifuza, birimo ibikozwe mu mbaho.
Iyi nkongi ibaye mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zibasira inyubako z’ubucuruzi n’ahakorerwa imirimo itandukanye.
Ku wa 10 Ukwakira 2026, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza mu Karere ka Musanze, yangiza ibicuruzwa by’abacuruzi byari bifite agaciro kabarirwa muri miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku wa 25 Ukwakira 2026, indi nkongi yibasiye ahakorerwa ubucuruzi n’ububaji mu Gakiriro ka Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, yangiza ibikoresho n’ibicuruzwa by’abahakorera.
Ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gufunga by’agateganyo inyubako eshanu z’ubucuruzi, nyuma yo gusanga zitujuje ibisabwa mu kwirinda no gukumira inkongi z’umuriro.
Izo nyubako zirimo Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga byo mu Gisozi, ASMMS Ltd yo mu Murenge wa Kicukiro ndetse n’Isoko rya Gahoromani.
Amafoto: Patrick Mucyo & Bruno I. Bagambiki